HOSPITALITE Home » Malawi : Kwerekeza Mu nkambi Dzaleka ku mpunzi byari biteganijwe ejo ku wa 15 Mata, Musemakweli arabihagaritse.

Malawi : Kwerekeza Mu nkambi Dzaleka ku mpunzi byari biteganijwe ejo ku wa 15 Mata, Musemakweli arabihagaritse.

Spread the love

Nyuma y’aho amakuru acicikaniye ko impunzi zitari mu nkambi muri Malawi zose zigomba kurara mu nkambi ya Dzaleka bitarenze itariki 15 Mata, impunzi ziganjemo izo mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko iz’abanyarwanda n’abarundi ; ubucuruzi bwazo bwahungabanye. Ntizarebera !

Umugi wa Blantyre 

Iyi audio niyo yari yabiciye biracika. Gusa ngo intureka nk’iyi yaherukaga muri Nyakanga 2022. Icyo gihe umuti w’ikibazo wabaye kwikoramo (kwegeranya imali) kuri buri shop maze akayabo ka miliyoni 40 z’amakoca ziturisha uwo muraba wari wisutse mu mpunzi zitaba mu nkambi. Ibiciro by’uwo musanzu bikaba biteye bitya : Ishop ntoya 50 na100 izindi 200 na 500 (ibihumbi) by’amakoca, ifaranga rya Malawi.

Umudamu uri mu kigero cy’imyaka 35 utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye URTV ari Blantyre  ko ngo ibi babimenyereye, ariko bikaba bitaba binareba gusa impunzi, ngo kuko n’abanyarwanda bahawe ubwenegihugu bibageraho.

Undi mudamu ufite ubwenegihugu we yabeshyuje ayo makuru. Uwo yabwiye URTV ari i Lilongwe ko bo biba bitabareba, gusa ngo banga gutererana bene wabo mu kwegeranya amafarana batanga ngo bakomorerwe. Yagize ati : uretseko ubu ntayo natanze kuko ntari mpari, ariko ubundi turabatwerera, kandi ibi ntibiba bireba umuntu ufite ibindi byangombwa bitari iby’impunzi, ati n’umuntu ujya kudinda(guteza visa) passport ye ntakibazo aba afite. » Gusa Umuyobozi wa Diaspora i Blantyre Innocent, kuri telephone avugana na URTV yashimangiye ko bireba buri wese w’umurundi n’umunyarwanda kuw’Impamvu Polisi ya Limba yamusobanuriye. Uyu muyobozi yatangaje n’ibindi birenze ibi kuri iki kibazo Tega amatwi ikiganiro cye cyose ukanda hano

Innocent bakunda kwita Shehe

Ni kuri uyu wa 14 Mata audio isohotse ivuga ko ikibazo cyo koherezwa mu nkambi gikemutse. Bikaba biri guhwihwiswa ko n’ubundi akayabo k’amakoca ataramenyekana umubare yamaze kugezwa ibukuru.

Ibi byo kubuza gutera imbere abakora ubucuruzi mu migi ya Malawi ari impunzi bikomeje kugaragara aho bisigaye biba kabiri cyangwa gatatu mugihe kitageze ku mezi cumi n’abiri.

NIBA URI KUMVA RADIO URTV NONAHA BANZA UYIHAGARIKE UBONE KUMVA IZI AUDIO

Iyi ni audio president wa diaspora Blantyre Innocent bakunda kwita Shehe, yumvikanisha ihumure, uyumvise wumva ko itafatiwe mu biro ukurikije amahoni ayumvikana mo!
Inkambi ya Dzaleka

Ikizere gitanzwe ko ejo nta wuzaterwa hejuru mu gikorwa cyari gihangayikishishe aba bacuruzi n’imiryango yabo cyiracyagerwa ku mashyi.

Abana n’abagore babo nti bari kuryama ngo basinzire kubwo guhangayikishwa n’ibikorwa by’urugomo bishobora kwigaragaza muri uko koherezwa mu nkambi abenshi bavuga ko batanigeze bageramo.

Icyo binubira ,ariko biteguye kuzakomeza gukora ngo babone bwacya kabiri, ni kwegeranya iyo mali badatinya kwita ruswa ihabwa uwatangaje koherezwa mu nkambi. Abagore babiri bagabiriye na URTV bavuze ko ay’ubushize muri 2022 yahawe minisitiri ariko ngo uko bigaragara akaba yarayagabanye na bagenzi be. Ubu hari kwibazwa uwaba wahawe ay’uyu munsi ko noneho byatangajwe n’urwego rwa Polisi.

Nibigenda neza, ejo icyo gikorwa ntikibe, ifaranga riraba rigikataje mu kuba Musemakweli. Tubitege amaso!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading