HOSPITALITE Home » NAMIBIA: Buri mugabo utuye muriki gihugu akoresha byibuze udukingirizo 40 buri mwaka? Irebere nawe ibitangaje kurushaho…

NAMIBIA: Buri mugabo utuye muriki gihugu akoresha byibuze udukingirizo 40 buri mwaka? Irebere nawe ibitangaje kurushaho…

Spread the love

Ni imibare yagiye hanze itungura benshi ndetse ikaba yatangajwe na minisiteri y’ubuzima muricyo gihugu, uyu atangaza ko byibuze abagabo baba muricyo gihugu bakoresha miliyoni 45 z’udukingirizo buri mwaka.

Igitangaje kurushaho nuko iki gihugu kibarirwamo abagabo ibihumbi 726 muri miliyoni 2.5 z’abatuye icyo gihugu. Aba bagabo batageze no kuri miliyoni imwe rero baratangaje cyane kuko ku mwaka umwe byibuze bakoresha udukingirizo dusanga miliyoni 45. Aya ni amakuru yashyize hanze ubwo hatangazwaga uko imibare yuko icyorezo cya sida gihagaze muricyo gihugu.

Bwana Ben Nangombe yagize ati: “ibi bivuze ko mu gihugu cyacu, buri mwaka hakenerwa miliyoni 38 z’udukingirizo twa milimetero 52 ndetse na miliyoni zisaga zirindwi z’udukingirizo twa milimetero 49. Ibi rero bisobanuye ko byibuze buri gitsina gabo muricyo gihugu akenera udukingirizpo byibuze 40 buri mwaka.

Igihugu cya Namibia ni kimwe mu byibasiwe cyane na sida ku isi, kugeza ubu minisiteri y’ubuzima muriki gihugu itangaza ko abantu ibihumbi 33, bagendana na virusi ya sida batabizi cyangwa bakaba badakurikira imiterere y’uburwayi bwabo. Ibi rero ngo bituma ubwandu bukomeza kwiyongera umunsi kuwundi kuko umugabo yanduza umugore cyangwa umugore akanduza umugabo batabizi, cyangwa se umubyeyi akanduza umwana we mu gihe cyo kumwonsa.

Iyo minisiteri kandi itangaza ko byibuze abantu ibihumbi 219 bangana na 13% by’abaturage bose b’iki gihugu ubu banduye sida. Aha harimo abarenga ibihumbi 6000 bandura bashya mu mwaka ndetse abasaga 3000 bagahitanwa n’iki cyorezo buri mwaka.
Wowe ukenera udukingirizo tungahe ku mwaka?

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading