Cyilima Rujugira ,amaze gutanga ,yasimbuwe n’umuhungu we KIGERI III NDABARASA,ni ukuvuga ahasaga mu w’1708 kugeza mu w’1741.Ndabarasa ntabwo gutegeka byamugoye cyane ,kuko yari yarabyitoje cyane ,akimara kugimbuka .Kuko n’ubundi yari azi ko azasimbura se ku Ngoma, nk ‘uko amabanga y’Ubwiru yari ari.Aha twakwibukiranya ko ariwe ,wateye igitero kigaruriye Ndorwa y’Abashambo n’ Ingabe yaho Murorwa.Ndabarasa akimara kwima Ingoma ya se ,yihutiye gushimangira ubutegetsi bw’u Rwanda mu Ndorwa, ibisigisigi by’Abashambo bari bigometse igihe bumvaga ko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ,aragena abikuraho Ubutegetsi bw’u Rwanda bushimangirwa butyo mu Ndorwa.
8.1. Igitero cyigaruriye Ingoma y’ u Rweya (Mubali)
Muri icyo kibariro, hari akarere kamwe k’I Ndorwa kari karayiyomoyeho karema Ingoma yako ,ako gace niko kitwaga “MUBARI “ ariko kari kagize Ingoma y’ u RWEYA.Icyo gihugu cyategekwaga n’Abami b’Abazigaba baje baturutse mu ntara z’ikiyaga cya Vigitoriya, bityo hakaba hari ahandi hatuye abazigaba benshi nk’I Karagwe muri Tanzaniya.Umwami wategekaga Abazigaba mu mwaduko w’ingoma Nyiginya yari KABEJA, umwami wo mu RWEYA (Mubari: Komini Ngarama).Ubu ni mu Karere ka Gatsibo.
Ndabarasa nako yafashe umugambi wo kukigarurira akoresheje amayeri nk’ayo Mibambwe I Sekarongoro yakoresheje atsinda Mashira Umwami w’ iNduga.Yabanje gushyingira Umukobwa we NYABUGONDO,Umwami w’u Mubari ariwe BIYORO .Icyo gihe amutera ari ku manywa y’ihangu ari kumwe n’ingabo ze zikoreye inzoga mu Ntango nyinshi ,n’amaturo atagira ingano ,bitwaje ngo aje gutura umukwe we.Igihe ibirori bya byizihiye ,bigeze I gati , nibwo Ndabarasa yeguye icumu rye aritanganika nk’ugiye kwivuga ,aba aritikuye Biyoro mu Gituza. Ingabo za Ndabarasa nazo zari ku Karubanda zanyoye zahaze zirimo guhiga uko ziri butsinde urugamba,abandi bakagirango nuko zasinze .Icyo gihe hahise humvikana umuborogo ,ibyari ibirori bihinduka induru.Ingabo za Ndabarasa zishokana akavuyo nkizije gutabara ,ziroha mu Batware n’abandi bakomeye bari mu birori zirabica zirabamara.Ndabarasa atahana umukobwa we Nyabugondo amushyingira abandi .Anyaga Ingoma –Ngabe yabo SERA Ingoma y’Abazigaba bo mu Rweya ,izima ityo.
Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka
- 1 I. Inkomoko y’Izina “RWANDA “
- 2 II. Ibitero byo kwagura Igihugu
- 3 Igitero kigaruriye u Buriza
- 4 Igitero kigaruriye u Bwanacyambwe
- 5 Itsindwa rya Nduga
- 6 Ibitero bya Ruganzu II Ndoli
- 7 4.4. Igitero cyatsinze u Bukonya
- 8 Igitero kigaruriye u Bungwe
- 9 Ibitero bya Kigeli II Nyamuheshera
- 10 Ibitero bya Cyilima II Rujugira
- 11 Ibitero bya Kigeli III Ndabarasa
- 12 Igitero cyigaruriye Ingoma y’u Bugesera
- 13 Ibitero cyo ku Ngoma ya Yuhi IV Gahindiro
- 14 Igitero cyigaruriye Ingoma y’I Gisaka
- 15 Ingoma ya Kigeli IV Rwabugili
- 16 Umwanzuro ku bitero byagabwe n’Abami b’u Rwanda