BenGisiga:

Spread the love
Rate this page
NGENDAHAYO ISAKA, NIKOBAHOZE Pawulo Bizimana André

Ubumwe ntibukinuka, burahumura. Uyu ni umuryango mugari w’ABAHEMBEbivuga ko ari Bene Igisiga cya Nyahinga.

kuri uru rukuta urahasanga benegisiga bose. Aho bishoboka iranhasanga n’amafoto yabo. Uru rukuta rucyubakwa uko umuryango waguka, usabwe kugira uruhari mu iyubakwa ryabwo. Ahaba hari agatotsi, tukagatokora. Aya makuru ni ayumuryango, nta kindi akwiye kumazwa. Uzayakoresha atabiherewe uburenganzi, azabiryozwa.

AMATEKA N’INKOMOKO

Uyu muryango ukomoka ku mwana w’umuhungu watoraguwe i Busoga muru Uganda. Hari ku nkuka zishobora guhingwa z’ikiyaga cya Victoria. Ibi byabaye mbere cyane y’uko Ubunyoro bukoloniza Ubuganda kuko nyuma yaho ubunyoro bwari buzi ku rwanisha cyane imbigo, bwigaruriye i Rwanda, abuzukuru buwo watowe bazanywe kurugamba nk’abakolonejwe. Icyo gihe haje n’abandi basore babaganda mu ngabo z’u Bunyoro. Bicyekwako haje Bushashi. Abanyoro baje kugamburuzwa nyuma y’imyaka 7 barigaruriye u Rwanda. Umwuzukuru wa Gisga Cya Nyahinga warezwe n’abazigaba babasoga yanga gusubirana n’abakoloni be i wabo uganda. Icyo gihe we n’abandi batari bacye basigaye mu misozi ha Ndusu, Ndiza hafi y’i bwami. Baratunga baratunganirwa. Bicisha bugufi bariyoberanya. bakora imyuga iciriritse. Uwitwa SEBUKANGANGA yabyaye Mutarambirwa na benenyina ndetse na benese. Uwo twabonye n’amaso ni mwenese wa Mutambirwa witwa Nikobahoze Pawulo bahimbaga Rusaku. yatabarutse nyuma ya Covide 19, i Butambwe.

Uyu Rusaku niwe soko ya byinshi mu mateka azwi y’abakurambere ba bahembe. iyi nzu y’abahembe bitwa ABAHEMBE BA BAZIGABAbikomoka kuri kwagutora umwana wa giye guhingaa. byawuze bitsa ko bakwiye guhembera icyo gikorwa cyiza cy’ubutabazi cyo gutesha uwo mwana igisiga ngo kitamurya. ni ko kugira bati babahembe.

Dusubiye inyuma gato kuri bene Sebukangaga wirahiraga ngo ni maso akanga imbwa, Mutarambirwa niwe wabyaye Bitariho bitisha abagabo izuba na Ntambuko Yohani ndetse na mushiki wabo Nyirankumbuye.

Bene Nikobahoze na nubu bariho ubu twandika ibi muri 2025. Tuzabigarukaho. Bitariho yahisemo gutura i Bubila muri Rutshuro, abyarirayo umwana umwe wvumukobwa witwaga NZABONIMPA. Maze Ntambuko Yohanani atura mu Bukonya bwa Ndusu aho yari yarabereye umukozi wviyorero ry’abangirikani uzwi cyane.

Bitariho abonye atabyaye umuhungu, niko kuza gusaba murumuna we Ntambuko akana kagahungu. Bivugwa ko Nyiransabimana Mariya muka Ntambuko ya giye mu matwi y’umuhungu we mukuru Bizimana Andereya, akamubuza kuza gusubiza yego mu gihe se wabo yaza kugeza ikifuzo cye kuri se Ntambuko. Bataramye, ubwo Bitariho yasabaga umwana bajyana, Ruvugabigwi wa gwaga mu ntege Bizimama, yahise yitanguranwa ko ariwe urajyana nasewabo muri Congo yari iratitwa Zaïre. ni uko Ruvugabigwi yisanze akuranye na NZABONIMPA i Bubila.

Aya mateka ni mareremare azakomeza.

Igiti cy’umuryango

Salimu mwene RUBANZABIGWI 2. Hitabagabo NAFUTARI mwene Ntambuko Yohani 3. MWANGE Juma mwene RUBANZABIGWI SAMUEL 4. Suwaibu mwene Rubanzabigwi Samuel mukuru kwase, akaba na mukuru w’inzu ya se. 5. Yudita muka Hitabagabo NAFUTARI

GISIGA: BUSHASHI: SEBUKANGAGA : MUTARAMBIRWA

NIKOBAHOZE Pawulo (Rusaku)

MUTARAMBIRWA: BITARIHO, NTAMBUKO, NYIRANKUMBUYE

BITARIHO: Nzabonimpa

NTAMBUKO : BIZIMANA André

RUVUGABIGWI Faustin

MURINDABIGWI David

RUBANZABIGWI Samuel

MUDAHERANWA Hezekiya

MUJAWIMANA Marina

NGENDAHIMANA Seduraka

Adela

HITABAGABO Nafutali

RIVUZIMANA

BISANUKURI Yohani Batisita

NYIRAMPAKANIYE Bujeniya

0

Leave a Reply

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds