HOSPITALITE Home » URWENYA: UBUKWE BUTANGAJE

URWENYA: UBUKWE BUTANGAJE

Spread the love

hihi

Spread the love

Umugabo yagiye gusaba umugeni atazi Ikinyarwanda, gusa akaba azi ko agomba gukoresha imigani ya Kinyarwanda isanzwe kuko yari azi ko imigani yose isobanura kimwe, ko bihagije ko haba hari amagambo ari muri iyo migani kandi ahuye n’ ayo yakoresheje mw’ ijambo avuze

Uti:” byagenze bite rero?”:

Nyir’ ugusabwa umugeni(umusaza Karekezi) yatanze ikaze asaba umukwe mukuru(umusaza
Kanyamibwa) gutambuka agasoma ku nzoga babazaniye ngo amanure akavumbi.

Umusaza Kanyamibwa agiye kuyisomaho aravuga ati: «Murakoze muzehe Karekezi kutwemerera gusoma ku nzoga n’ubundi baca umugani ngo “ushaka urupfu asoma impyisi”» abari aho bose bagwa mu kantu bagira ngo aribeshye!

Hashize akanya imisango iba iratangiye, Umusaza Kanyamibwa ahabwa umwanya ati: ” …umusore wacu yabaye aho ashaka mu gihugu hose umugeni yashima nyuma aza gushimana n’ umukobwa wanyu, burya mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ubuze inda yica umugi”, abari aho noneho barumirwa.

Arakomeza ati: ”Yambwiye ko yashimanye n’ inkumi yanyu kandi murabizi ko mu muco wacu bavuga ngo: “Nta nkumi yigaya kuko n’ irwaye igisebe iravuga ngo izarongorwa”, rero yasabye umubano umukobwa wanyu nawe arabyemera adatinze dore ko baca umugani ngo “Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi.

None rero nk’ uko umukobwa wanyu yiyemereye kubana akaramata n’ umuhungu wanyu, kandi mu Kinyarwanda bakaba bavuga ngo “Urwishigishiye ararusoma” niyo mpamvu twabazaniye inkwano,………
Kuko: ”ubuze uko agira agwa neza”.

Umusaza Karekezi, nk’ umusangwa mukuru aba afashe ijambo ati: “Ntituguha umugeni wacu dore umukobwa wacu aracyari umwana kandi ga aracyari mu mashuri ngo yongere n’ ubwenge(aha ni kwa kundi abasaza baba bari kugorana mu misango).

Nuko umusaza Kanyamibwa, mu gusubiza arihanukira ati: ”Rwose mugerageze muce inkoni izamba, nibyo koko umukobwa wanyu aracyari umwana burya murabizi baravuga ngo: ”Ntukabone ifundi ngo uyite umwana w’ inyoni, rwose umuhungu wacu azamurera kuko akuze
kandi murabizi burya ngo: “Ubugabo si ubutumbi”, hanyuma byo kuba ari n’ umunyabwenge rwose ni byiza natwe umuhungu wacu yaraminuje kandi ga baravuga ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe”. None rero musaza Karekezi twiteguye kubaha inkwano amashyo y’ inka yose mushaka , dore nawe urakuze ngirango urazi ko “Uhongera umwanzi amara inka”.

Uhagarariye umuryango usabwa arumirwa, noneho ibyo gusabwa birahinduka bati: ”Nta mugeni wacu tubaha kuko muducira amarenga ko umwana wacu twaba tumuroshye”.

Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza aciye bugufi nk’ utakamba ati: ”Rwose muvandimwe Karekezi, abakuru bajya bavuga ngo “Ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi”, none rwose nimutwemerere tubakwere dore “akatari amagara barahaha”.

Umuryango uratsimbarara uti: ”Nta mugeni tubaha yemwe ahubwo nimwitahire muri gutinda muzababwire batume undi abe ariwe uza gusaba umugeni“.

Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza ati: “Yego rwose turemeranya burya “Intumwa n’ uwayitumye barangana”, kandi “kuntuma ni nko kwituma cyangwa kwigirayo”.

None rero “utakwambuye aragukerereza “ kandi ngo “ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi”, mwitwima umugeni rwose abari aho bose bataha bazinze umunya.”

12 thoughts on “URWENYA: UBUKWE BUTANGAJE

  1. Muzarebe ahantu mushyira twajya dufungura tukabona ibiganiro byose biraba kuri radio ndetse n’amasaha biratambukiraho buri munsi bizadufasha.

  2. Mujye mugerageza guhina inkuru muduha.
    Twifuza ko zajya ziba nyinshi Ariko atari ndende

  3. Nyir’ ugusabwa umugeni(umusaza Karekezi) yatanze ikaze asaba umukwe mukuru(umusaza
    Kanyamibwa) gutambuka agasoma ku nzoga babazaniye ngo amanure akavumbi.

  4. Gusa ubu bamwe baribazinze iminkanyari mumaso bahekenya ijigo bibaza uko biriburangire hhhhhhh

  5. Sinjya nca ibintu kuruhande!!!
    Ibi uretse ko ari ibihimbano, naho bibaye basaba mushiki wange bahita njya kwusurira RIB nkekwaho gukubita no gukomeretsa.

  6. Urugwiro ni mwogere mwaziye igihe nukuri, mukomeze kwimakaza uwo muco Dore tumaranye iminsi ikibazo cyabantu bari kwiyahura kubera ibibazo bibarenga bakagerekaho kubura uwo baganiriza turizera ko rero ibi bigiye guhinduka kubwumurava wanyu murakoze!

  7. Iyi radio ni sawa uzi ko umuntu anayigabanyirizaho volume mbonye ushobora no kuba yanarikodinga

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading