HOSPITALITE Home » Amateka y'u Rwanda 14 : Ingoma-ngabe Rwoga

Amateka y'u Rwanda 14 : Ingoma-ngabe Rwoga

Spread the love

1.1.1. Ingoma-ngabe Rwoga

Gihanga akimara kwima ingoma, ikirangabwami cye cyari “INYUNDO”. Yakomeje kwitwa “ingoma ya Gihanga” mu mateka karande y’u Rwanda na Nyamiringa: urusengo rwa Gihanga.

Nyuma iyo ndangabutegetsi ya Gihanga yaje gusimburwa n’ingoma-ngabe “RWOGA”, ari nayo ngoma ya mbere ndangabwami y’Abanyiginya.
Aha twabibutsa ko, ingoma-nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo ari naho hari umurwa mukuru wayo.

Nyuma y’aho Rwoga ibereye ingoma-ngabe, Inyundo na Nyamiringa ntibyibagiranye burundu, ahubwo zakomeje kugira uruhare mu iyimika-bami no mu yindi mihango.
Ubwo umwami w’I Bunyabungo Nsibura I Nyebunga ateye u Rwanda akarwigarurira ku ngoima ya Ndahiro Cyamatare ahasaga mu w’1477.

Yanyaze ingabe Rwoga, iyayo CYIMUMUGIZI Gitandura (yari Ingabekazi) ayibundisha mu Rutaka rwa Muhanga hafi y’umudugudu wa Gitarama.
Aho Ruganzu Ndoli yimiye mu w’ 1510, Rwoga yari yaranyazwe n’umunyabungo NANGAMADUMBU yari isanzwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndoli.

1.1.2. Ingoma-Ngabe Kalinga

Mu ngoro y’umwami uwo ari we wese habaga ingo zubakiwe abakurambere. Iz’ingenzi ni izi: Kwa Gihanga ; Kwa Kibogo no kwa Cyilima

Kwa Gihanga: niho habaga umuriro wa Gihanga. Hari intango yawo bacanaga mu kibindi kinini cyane. Abawucanaga ni abiru bari batuye I Buhimba, bawucanaga mu biti by’umunyinya. Ntiwazimaga na rimwe.

Abanyamuriro bawucanaga bari Abagesera. Uwo muriro ndangabusugire bw’ingoma-nyiginya waje kuzima mu w’ 1936, ubwo hari ku ngoma ya Mutara I Rudahigwa mu ihururu ry’mwaduko w’Abazungu.

Icyo gihe wari umaze imyaka isaga 845 yose waka ubutazima. Uwo muriro washushanyaga ubumwe butagajuka bwa bene Gihanga n’ubusugire bw’igihugu.

Kwa Kibogo: habaga Nyamiringa (urusengo) n’inyundo ya Gihanga. Inyundo n’urusengo ni byo byari ikiranga-bwami cyo ku ngoma , cyasimbuwe nyuma y’ingoma-ngabe Rwoga.

Kwa Cyilima: ni i Gaseke ho Rutobwe. Ni ho ba Mutara n’aba Cyilima boserezwaga. Uwahosherejwe ni Cyilima Rujugira.

Hari n’umusezero wa Cyilima. Ibisigazwa bye babivanye I Gaseke mu w’ 1969, biri mu nzu ndangamurage w’u Rwanda I Butare (Huye).

Ingoma iteka zabaga kwa Cyilima hakaba igicumbi cy’ingoma. Niho haberaga imihango yo “Gukura Gicurasi” kikaba igicumbi cyo guterekera.

Kalinga yabaga kwa Cyilima n’ibigamba byayo ari byo:
Cyimumugizi (wa neza)
Kiragutse
Mpatsibihugu

Kalinga: kalinga yaramvuwe mu cyanya cy’ I cyungo ho muri komini cyongo muri byumba ( mu karere ka gicumbi), nk’uko imbyino y’ako karere iranga iyo nkomoko ;
” Icyungo nyamurema ; Cyaremwe n’Imana ; Kiramvurwamo kalinga Na nyamuganza”

Na none bakongera mu marenga bagira bati:
“Isekuru yo kwa Minyaruko na Nyamikenke ; Kugira ngo ibe nziza ; Bajya kuyibaza mu mivugangoma ; Bayishyiraho uruhu rwa ya nka ; Bari bakamiye ruganzu”

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading