HOSPITALITE Home » Cameroon: Abarundi n'Abanyarwanda babayo n'uko bakiriye kurya umubirizi

Cameroon: Abarundi n'Abanyarwanda babayo n'uko bakiriye kurya umubirizi

Spread the love

Ngo “Agahugu umuco akandi uwako…”

Umubirizi, bo bita ‘ndolé’ umaze kugurwa kw’isoko

Hari abarundi n’abanyarwanda bibaza ko kuba muri Cameroun barya umubirizi ari ubukene bw’izindi mboga dusanzwe tuzi, ariko ababayo batubwiye ibyawo, n’ibyaho…

Cameroun ni igihugu gituwe n’amoko menshi y’abantu bafite imico, indimi, n’indyo zitandukanye, ariko ‘ndolé’ (uko bo bita umubirizi) “ni imboga abantu bose biyumvamo”, nk’uko umurundikazi Aline Habonimana uba i Yaoundé abivuga.

Umubirizi ni ibimera bisharira ku buryo uretse n’abantu n’amatungo amwe yo mu rugo adahangara kuwurisha, ahubwo wifashishwa mu buvuzi, bwa gakondo n’ubwa kizungu.

Habonimana uzwi cyane nka ‘Maman Aline’, amaze imyaka 11 aba muri Cameroun, yatubwiye uburyo hano bawuteka n’uburyo bawufata.

Ubuzima bwaho bite?

Padiri Dieudonné Abayisenga uba muri iki gihugu kuva mu 2009 ariko ukomoka i Nyamasheke mu Rwanda avuga ko muri Cameroun hakiri ubwinshi bw’ibiribwa ariko bakiri inyuma mu ikoranabuhanga.

Ati: “…bitandukanye n’ahandi muri iki gihe, hano haracyari ubwinshi bw’ibiribwa bituma umuntu wese abashsa kugira icyo abona arya ku buryo banabijugunya kuko mu masoko byabuze ubigura…”

Emery Ndayizeye uva mu Burundi, avuga ko muri Cameroun bafite ibintu byinshi barya bitangaje kandi bakabiryoherwa cyane.

Ku isoko rito ry’ibiribwa i Yaounde

Ati: ”Umubirizi hano bararya, na escargot (igifwera/ikinyamunjonjorerwa) bararya… narabibonye bwa mbere ndiruka, [ariko] hano ni inyama.

“Ibyo kurya birahendutse, ufite nk’ibihumbi bitanu by’ama CFA (30,000Fbu) uhaha neza.

“Abantu benshi hano bakora ubucuruzi, aba-jeune nta kazi bafite, n’abize za Masters usanga bacuruza imyenda.”

Ndayizeye avuga ko muri Cameroun ibikenerwa ari byinshi kurusha ibyo bakora (production) kuko abantu baho bataramenya “guhanga ibishya”.

Ati “Hari imikorere, amafaranga araboneka kandi afite agaciro.”

Aline Habonimana ati: “Hano umuntu wese afite amahoro nta rusaku, iwacu bakunda urusaku bashaka kumenya icyo wariye, uko ubayeho, igituma uba muri iriya nzu…

“Hano uturana n’umuntu, mugitondo bonjour nimugoroba bonsoir, ntakeneye kumenya uko ubayeho, ntakeneye kumenya uko wifashe.”

Umubirizi – Uko bateka izi mboga ‘zubashywe’

Umubirizi bawugura ku isoko ku bacuruzi baba bamaze kuwoza no kuwuvanamo uburure/ubusharire ku kigero runaka, nk’uko ‘Maman Aline’ abivuga.

Maman Aline yerekana uko bategura ‘ndole’

Ariko ngo iyo uwugejeje mu rugo urongera ukawoza ndetse ukawuvanamo ubusharire, bitewe n’urwego uwushakaho.

Avuga ko nk’abadashaka ubusharire bwinshi bawushyira mu mazi ashyushye arimo umunyu w’inka maze ukajya uvuguta ukamena amazi – aba asa n’ubururu cyane.

Ibyo ubikoze kabiri gatatu buba bugabanutse, ati “Ukunda uburure bwinshi woza nka kabiri. Hano hari abawukunda ufite uburure bwinshi n’abawukunda ari bucyeya.”

Umubirizi bawutekana n’inyama, cyangwa n’isamake, hamwe n’ubunyobwa/ibiyoba n’ibirungo bitandukanye, inyanya, poivre, ibitunguru, tangawizi…

Ibi bawutekana nabyo ubanza kubitegura ku ruhande ukwabyo, nk’uko Maman Aline yabitweretse.

Ibyo byamara gushya nyuma ukabishyiramo ya ‘ndolé’ yawe, ibindi birungo n’andi mavuta.

Ati: “…hano ni ikiryo kidasanzwe, bafite amoko menshi y’abantu barya ibitandukanye ariko Ndole bose barayirya, ni imboga bose biyumvamo.

“Ni nk’uko iwacu isombe itabura, na hano habaye umunsi mukuru ndole ntibura, ni ngombwa.”

Ndole imaze gushya igiye kurishwa ibirayi

Uyu mubirizi iyo uhiye n’ibyo bawutekanye bawurisha ubugari bw’ibigori, ubw’imyumbati cyangwa amateke, byose biboneka muri Cameroun.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading