HOSPITALITE Home » Umushinga wa miliyari 85 Frw wo kwagura ibitaro CHUK izimukiramo watangiye

Umushinga wa miliyari 85 Frw wo kwagura ibitaro CHUK izimukiramo watangiye

Spread the love
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangije umushinga wo kwagura mu bushobozi n’ubunini Ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ari intambwe iganisha ku kubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

Ibitaro bya Masaka byari bisanzwe ari iby’Akarere ka Kicukiro, byubatswe mu 2013, ku nkunga ya Leta y’u Bushinwa ari nayo igiye kubyagura aho bizahita bihindurirwa izina bikaba Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK].
Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku hagiye kwagurirwa ibi bitaro wabaye ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023.

Birimo kubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd.
Hashize amezi abiri kwagura ibi bitaro bitangiye nubwo ibikorwa nyir’izina byatangiye none. Bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw, angana n’Ama-Yuan miliyoni 580.
Nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. CHUK ubu yakiraga abarwayi bagera kuri 400.

Mu 2025 nibwo biteganyijwe ko bizaba byuzuye.

Igishushanyo mbonera cyabyo kigaragaza ko bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa harimo izigeretse inshuro eshanu. Bizaba bifite kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ari ibitaro byitezweho gutanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru mu buvuzi ariko bikaba bizajya bitanga amahugurwa n’amasomo mu rwego rwo kugira abaganga n’abahanga bashoboye kandi mu gihe gito.

Ati “Imbaraga nk’izi ziri gushyirwa mu yindi mishinga itandukanye mu kubaka ubushobozi bw’ibitaro by’icyitegererezo nk’ibyitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro bya Kanombe n’ibindi.”

Imishinga iri muri aka gace kubatswemo ibitaro bya Masaka irimo Ibitaro bya IRCAD Africa bizajya byigisha kubaga indwara za kanseri zifata urwungano ngogozi no kwigisha abaganga kubaga bakoresheje ‘Robot’ cyangwa kubaga udafunguye ahantu hanini.

Hari kandi ibitaro bizajya bivura umutima by’umwihariko, hakaba n’indi mishinga myinshi iteganya kuzashyirwa muri aka gace kugira ngo bizafashe mu buvuzi n’ubushakashatsi.

Ni uku bizaba bimeze nibimara kubakwa, icyo gihe bizaba byitwa Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK

I Masaka muri Kicukiro hagiye kugirwa icyanya cyahariwe ubuvuzi

Ni umusaruro w’umubano mwiza w’u Rwanda n’u Bushinwa

Mu 2017 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bushingwa ndetse mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yari i Kigali.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Masaka ari umwe mu mishinga minini Perezida Kagame na Xi Jinping bemeranyije gufatanyamo mu 2018, ubwo Xi yasuraga u Rwanda.

Ati “Uyu mushinga ni igikorwa cy’indashyikirwa cy’ubufatanye hagati y’igihugu cyacu mu kubaka ibikorwaremezo mu rwego rw’ubuzima. Nibirangira kubakwa, Ibitaro bya Masaka bizaba ari byo binini, bizaba ari ibya mbere mu bitaro bya Kaminuza hano mu Rwanda.”

Mu 2011 nibwo hubatswe ibi bitaro bya Masaka nabwo ku nkunga y’u Bushinwa.

Kuva mu 1982, u Bushinwa bumaze kohereza mu Rwanda amatsinda 22 y’inzobere mu buvuzi [abaganga] zigera kuri 270 bagafasha ibitaro mu buvuzi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko umusanzu w’u Bushinwa mu kubaka urwego rw’ubuzima ari ntagereranywa n’ubwo hari abandi bafatanyabikorwa batandukanye igihugu gifite.

2 thoughts on “Umushinga wa miliyari 85 Frw wo kwagura ibitaro CHUK izimukiramo watangiye

  1. ariko amafranga nk’aya ntabwo yarinda abantu kugana ibitaro aho kuyaena muri iyi myanda ngo ni inyubako, nge rwose ibi birambabaza n’ubwo aba atari ayange bakoresha ariko nziko ari imyenda baba bafashe izishyurwa nabana bange n’abuzukuru

  2. Yewe ndabona ari akayabo, gusa n’ibya GIHUNDWE bizavugururwe, si ibi gusa bikeneye kongererwa ubushobozi

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading