HOSPITALITE Home » Tshisekedi agomba gukuraho ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru na Ituri – Amnesty

Tshisekedi agomba gukuraho ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru na Ituri – Amnesty

Spread the love

Amnesty International irasaba abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukuraho ubutegetsi bwa gisirikare bumaze imyaka ibiri mu ntara ya Kivu ya Ruguru na Ituri, bumeze nk’ibihe bidasanzwe, “kuko buhonyora itegekonshinga n’amategeko mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu”.

Hashize imyaka ibiri intara za Kivu ya Ruguru na Ituri zitegekwa n’abasirikare

Kuva ku itariki ya 6 Gicurasi (5) mu 2021, Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi yakuyeho ubutegetsi bwa gisivile muri izo ntara zo mu burasirazuba.

Hari nyuma y’ibihe bidasanzwe by’ibikorwa bya gisirikare byari byatangajwe na leta muri izo ntara muri Mata (4) uwo mwaka.

Mu 2019 Tshisekedi yavuze ko hatangiye “ibitero bigari” bya gisirikare bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’igihugu.

Ariko uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko ibintu byarushijeho kuzamba kuva hajyaho ubutegetsi bwa gisirikare muri izo ntara.

BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa leta ya DR Congo kuri ibi bivugwa na Amnesty, kugeza ubu ntibirashoboka. Ntiyasubije n’ubutumwa bwo kuri telefone ngendanwa.

Mu itangazo yasohoye ku wa gatandatu, Amnesty International isubiramo amagambo ya Tigere Chagutah, umukuru w’uyu muryango mu karere k’uburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika, agira ati:

“Ubutegetsi bwa gisirikare bwanagize uruhare ku kuba uburenganzira bwa munutu bukomeje kuzahara mu gihugu. Perezida Félix Tshisekedi agomba gukuraho iyi ngamba y’ikandamiza adatinze”.

Ubu butegetsi bwa gisirikare – buzwi nka ‘état de siège’ – bwagiye bwongererwa igihe inshuro zirenga 50 kugeza ubu.

Gusa imwe mu miryango itegamiye kuri leta, na bamwe mu batuye izi ntara, bagiye banenga umusaruro wa ‘état de siège’, mu gihe imitwe y’inyeshyamba ikomeje gucura inkumbi muri izo ntara.

Chagutah yavuze ko niba Tshisekedi adakuyeho ubwo butegetsi bwa gisirikare muri izo ntara, “abadepite bagomba kwanga ubusabe bushya bwa leta ubwo ari bwo bwose bwo kubwongerera igihe”.

Amnesty International ivuga ko mu gihe cyashize yacukumbuye ukuntu abategetsi ba gisirikare muri izo ntara, bashyirwaho na Tshisekedi, bakoresheje ububasha budasanzwe bwabo mu kugabanya uburenganzira bw’abaturage.

Ibyo birimo nko gutoteza abanyamakuru no kubafunga, kwica abaharanira uburenganzira bwa muntu n’impirimbanyi za politiki, no gufunga mu kivunge abategereje imanza bafatwa nk’abateje ibyago, akenshi bagafungirwa ahantu hameze nabi, nkuko Amnesty ibivuga.

H.E President Of DRC, Felix Tshisekedi 

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading