HOSPITALITE Home » IBINDI » IMIGANI N'IBITEKEREZO BYO MURI RUBANDA BYO HAMBERE
Spread the love
5/5 - (1 vote)

4. UBWENGE BWA BAKAME

UMUSAZA NA BAKAME

Umunsi umwe Bakame yasanze umugabo w’umunyabwenge mu ishyamba iramubwira iti « ubwenge bwawe butuma utegeka iri shyamba n’ibirituye, none reka ngire icyo nkwisabira.
Uwo mugabo abaza Bakame ati «urifuza iki?» Na yo iti «ndagusaba ko unyongerera ubwenge kugira ngo mburushe izindi nyamaswa zose.»

Umugabo amaze gutekereza arayisubiza ati «enda iki giseke uzanyuzurizemo inyoni, iki cyansi uzanyuzurizemo amata y’imbogo, uzanzanire n’inzoka ireshya n’iyi nkoni. Nubibona, uzaze nkongerere ubwenge. »

Bakame ibatura ibyo bintu uwo mugabo yari ayihaye, ijya ku mugezi aho inyamaswa zose zikoranira zishotse. Amashoka ageze, inyoni ziza ziririmba umusubizo, maze Bakame isohoka aho yari yikinze, irivugisha iti « ashwi da! Ntibishoboka kuzura aha! Yarambeshye!»

Inyoni zibyumvise ziti «Bakame uravuga uduki?» Bakame iti « hari uwambeshye ngo mushobora kujya muri iki giseke mukacyuzura; ariko jye ndabona bidashoboka.» Inyoni ziti «genda Bakame uri umunyamashyengo! Reka tukwereke!» Iya mbere irinjira, iya kabiri yicokamo, iya gatatu itaho, bityo bityo kugeza igihe igiseke cyuzuriye. Nuko Bakame ikubitaho umutemeri, irarumya, ihisha igiseke iruhande rw’umugezi, irinumira.

Muri ako kanya, imbogo na yo irashoka. Bakame iyibonye iti «yoo! Yewe ga Baka! Mbega ngo abantu barakubeshya! Ibi bishoboka bite? Nabyemera nte?» Imbogo irayisubiza iti « uravuga uduki Baka?» Bakarne iti «ndeka ntibishoboka!» Imbogo iti «ese ni ibiki? » Bakarne iti «nateze n’umuntu anyemeza ko ushobora kuzuza iki cyansi amata da! Ariko jye mbona ko bidashoboka.» Imbogo iti «ishyengo ryawe ndarizi!» Bakame izunguza umutwe iti «ntibishoboka rwose!» Imbogo iti« reka nkwereke.»

Nuko igira itya ihagarara hejuru y’icyansi, yivuruganyirizamo mu kanya kiba kiruzuye. Bakame iti «uransinze koko!» Iherako iterura icyansi igishyira iruhande rwa cya giseke cyuzuye inyoni.

Bidatinze inzoka iba irashotse. Bakame iyibonye itangira kwiteresha intambwe kuri ya nkoni, imwe, ebyiri, eshatu…. Iti «ndiruhiriza ubusa, ntibishoboka!» Inzoka irahagarara, ibaza Bakame iti «bite Baka ?» Na yo iti «reka numiwe! Umuntu yambwiye ko ushobora kureshya n’iyi nkoni kandi nsanzwe nkuziho ubugufi.» Inzoka ikubita agatwenge! Iti« ibyo na byo!»
Iherako yirambika iruhande rwa ya nkoni. Bakarne ntiyazuyaza ihita iyihambiraho.

Nuko ifata ibyo yatumwe byose irikorera no kwa wa muntu. Abibonye arumirwa! Amaze kwiyumvira, abwira Bakame ati «nkongereye ubwenge ku bwo ufite naba ndi igicucu! Gumana ubwo ufite burahagije.» Nuko Bakame ibonye ko hariho izindi nyaryenge ziyirusha, yikubura ishengurwa n’ishavu ry’uko yagokeye ubusa.

3. MUGABURUTABANDI NA MUGABURUSHABANDAKAMARO

Mugaburutabandi yibereye aho, maze ashaka umugore babyarana abana b’abahungu, umwe amwita Mugaburushabandakamaro. Baba aho ,bukeye umugore arapfa. Umugabo we yigira inama yo kudashaka undi mugore, ngo ejo atazamufatira abana nabi. Abana barakura baba abasore.

Bukeye se ababagira inka, arababwira ati: « Bana banjye, muzi ko nyoko yapfuye mukiri bato, nanga gushaka undi mugore ngira ngo atazabafata nabi, nemera kwitekera kandi ndi umugabo, ibyo byose mbyemera ngira ngo mukure, kandi ngo muzangirire akamaro. Cyo ngaho namwe nimumbwire icyo muzamalira ». Bose bamubwira ko na bo bazamukiza. Mugaburushabandakamaro we, araceceka. Abandi bamubaza impamvu itumye aceceka. Arabihorera; na bo bamwima inyama ngo nta kamaro ke.

Bukeye se yongera kubagira abana be. Noneho ababaza uko bazamukiza. Bongera kumubwira ko bazamukiza, umwe ku buryo bwe undi ku buryo bwe, bose barahetura, Mugaburushabandakamaro araceceka nka mbere. Noneho begura ibibando baramukubita, baramwirukana, ashikuza ibiti by’ inyama bari bokeje, arabyirukankana, arabasiga.

Aragenda, urugo agezemo agatanga igiti cy’ inyama bakamuha umutsima akarisha. Ajya kwihakirwa. Umugabo yari ahatsweho aramubaza ati: « Witwa nde? » Ati: « Nitwa Mugaburushabandakamaro. Ati: Wampaka wagira ute, umurimo nshoboye ni uwo kujya ngutwaza inkono y’ itabi aho ugiye hose tukajyana ». Umugabo ati: »Igendere sinahaka umuntu wo gutwara inkono y’ itabi gusa. » Aragenda ajya gukeza ahandi, ababwira kwa kundi, aho ageze hose bakamuhakanira.

Mugaburushabandakamaro aruta abantu bose.

Akeza ubuhake ku mugabo w’ aho yangariraga, aza kumubaza, ati: »Harya witwa Mugaburushabandakamaro? Koko se uranduta? Uruta abandi ute? Ese n’ umwami uramuruta? » Undi ati: « Ndamuruta na we. » Shebuja ati: « Ngwino ngushyire umwami uvuge uburyo umuruta. » Mugaburushabandakamaro ati: « Tugende. » Ubwo yari afite umugaragu we akitwa Mpatswenumugabo, barajyana.

Bageze ibwami shebuja amurega ku mwami ati: « Uyu mugaragu wanjye yiyise Mugaburushabandakamaro ngo aruta abantu bose, ngo ndetse na we arakuruta! » Umwami ati: « Ni koko? » Mugaburushabandakamaro ati: « Ni koko ntabeshya ndabaruta bose. » Umwami ati: « Sinkwica, guma ahangaha nzitonda menye ko uri umugabo uruta abandi koko. »

Mugaborushabandakamaro ashimwa n’ umwami.

Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati: »Genda ujye gufukura ririya riba ryasibye, urifukure neza. » Iryo riba ryari ryararenzweho n’ ibiti, harabaye ishyamba ry’ inyamaswa zose. Nuko Mugaburushabandakamaro aragenda ari kumwe n’umugaragu we Mpatswenumugabo. Ibiti barabitutira, inyamaswa barazica, barazibaga impu zazo barazibamba, iriba barigeraho, bararifukura, barangije batuma ku mwami ngo naze arebe ndetse azane n’ inka ze zishoke.

Umwami abwira abashumba, bashora inka ku iriba Mugaburushabandakamaro yari yafukuye. Mugaburushabandakamaro n’ umugaragu we batahana n’ inka zikutse, bazana n’ impu z’ inyamaswa bishe, bazimurikira umwami barazimutura. Umwami arabashima abaha inka.

Mugaburushabandakamaro arongora Nyirantare.

Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati: « Ushigaje kunkorera umurimo umwe, ati: Hariya hari umukobwa witwa Nyirantare, iwe nta muntu uhagera, uzajyeyo umunzanire. » Mugaburushabandakamaro aragenda n’ umugaragu we Mpatswenumugabo. Bagera ku mugezi barambuka, ntihagira umuntu ubatangira; baragenda no munsi y’urugo rwa Nyirantare, bahasanga umugore w’agakecuru.

Mugaburushabandakamaro arakabwira ati: « Genda umbwirire Nyirantare uti: Mufungurire, ari akayoga ari agatabi, mbese icyo ubona cyose, uti: kandi nibumara kwira urabona umuraza. » Agakecuru karagenda no kwa Nyirantare karabimubwira, karangije wa mukobwa ati: « Urambeshya, umuntu yagera hano aturutse hehe? Ati: Ahari umenya hari ikintu ushaka kunsaba. »

Agakecuru karagenda kabwira Mugaburushabandakamaro kati: « Arampakaniye kandi asa n’ ugira ngo ndamubeshya » Mugaburushabandakamaro noneho yoherezayo umugaragu we Mpatswenumugabo, amutuma uko yari yatumye umukecuru.

Mpatswenumugabo aragenda asohoza ubutumwa. Umukobwa amuha amafunguro yo gushyira shebuja, na we baramufungurira aragenda. Nyirantare yungamo ati: « Naza azasanga namuteze imishito y’ impindu iturutse mu bikingi by’ amarembo ikagera ku gitabo; ati: Nayikandagiramo ikamushita akayishinguza, nzamurora mubenge. Nzamutega abakobwa bari mu nkike y’epfo nabacaho nzamubenga. »

Nuko Mpatswenumugabo aragenda abwira Mugaburushabandakamaro ngo naze. Araza no mu bikingi by’amarembo kwa Nyirantare, ahasanga imishito y’ impindu arayikandagira arayivuna ntiyayishinguza; aratwaza aca hagati y’abakobwa ntiyabarora, araza ahoberana na Nyirantare, amutera umwishywa, aramurongora. Umugaragu we Mpatswenumugabo na we arongora umuja wa Nyirantare, na we wari warigometse hamwe na nyirabuja. Abagaragu ba Nyirantare baza kumenya ko Nyirantare yarongowe.

Hashize iminsi Mugaburushabandakamaro agaruka ibwami, umwami amubaza uko byagenze, amubwira ko yarongoye Nyirantare. Umwami akaba yaramubwiye ko naramuka arongoye Nyirantare azamugororera akamuha inka.

Nuko Mugaburushabandakamaro aratunga aratunganirwa.

Mugaburushabandakamaro akiza ababyeyi n’abavandimwe be.

Biratinda Mugaburushabandakamaro ahura n’agasimba ati: « Witwa agaki wa gasimba we? » Kati: « Nitwa Gatimbataka, maze ngashobora byose, nta kintu kinanira kibaho. » Mugaburushabandakamaro agaha inka ati: « Ngaho genda unterurire uriya musozi ntuyeho, maze uwunterekere iwacu aho mvuka, ntahe nsange abacu.

Bukeye Mugaburushabandakamaro asanga agasozi yari atuyeho karagiye iwabo. Nuko Mugaburushabandakamaro arahaguruka asanga se na bene nyina, asanga barabaye abatindi babi, ubuheri bwarabishe, inzara yarabarembeje, baramuyoberwa, arababanira, arabakiza, bo bakibwira ko,ari umugiraneza wabagobotse batazi ko ari umuvandimwe wabo. Bamaze gukira ababwira ko ari umuvandimwe wabo, uwo bigeze kwirukana ngo ntiyavuze icyo azamarira se.

Si jye wahera hahera umugani.

2. MUTIMAMUKE WO MU MUTIBA

Umunsi umwe imbwa yarakugendeye ijya gushaka ubuhake ku ngwe. Ingwe irayibwira iti «ko imbwa mukunda amagufwa, naho twe tukayazira, naguhaka nte?» Imbwa irayisubiza iti « impamvu duhekenya amagufwa, ni uko tutabona inyama; mbonye inyama, amagufwa se kandi nayashakaho iki’?» Ingwe iti « genda ujye wirinda amagufwa, inyama nzajya ‘nziguhahira! Nuko iremera birabana.

Bukeye ingwe ibwira imbwa iti « umuja ni cyo akora, abana banjye ngaba, ujya ubanderera, nimpiguka ubanzanire bonke; ninjya guhiga usigare ubarinze, ubakinisha boye kugira irungu. Kandi nongere nkwibutse, uramenye ntuzagire igufwa uhekenya, ritazanyicira abana.» Imbwa iti « nzagenza neza uko ubishaka. »

Ingwe iramukana umuhigo iragenda. Imbwa irya inyama nyirabuja yayisigiye, inakinisha ibibwana. Ingwe ihigutse, iha imbwa umuhigo, iranayibwira ngo izane abana bonke. Imbwa izana ikibwana kimwe kirabwagaguza, gihaze igisubizayo izana icya kabiri, kirangije izana icya gatatu, ingwe irishima cyane..

Imbwa ikarya inyama, amagufwa ikayata ku gasozi. Hahita iminsi ibigenza ityo. Hanyuma ingwe ikajya itaha ubusa, inyama zirabura, imbwa irasonza.

Umunsi umwe, ingwe ijya guhiga kure. Imbwa inzara iyirembeje, ijya aho yajugunye amagufwa. Yegura igufwa rimwe, irahekenya: kogoco, kogoco, kogoco! Igiye kurimara, akabaru karataruka ngo «duuu !» Kikubita mu jisho ry’ikibwana cy’ingwe. Imbwa na yo iza irikulikiye, isanga icyana cy’ingwe ijisho ryaturumbutsemo, kirasambagurika. Ntiyarushya ibaza igica umutwe, irawuzika, agahimba irakivonora, yiyicarira aho.

Ingwe ihigutse, ihamagara abana ngo bonke. Imbwa izana icyana cya mbere, kirangije izana icya kabiri, hanyuma isubizayo icya mbere; ku mubare bishyika bitatu. Ingwe irishima ngo umuja wayo arera neza. Isubiye guhiga, imbwa irasonza, maze iribwira iti  » igufwa rijya kwica umwana w’ingwe ni uko narihekenyeye hafi; noneho reka njye kure ndihekenyereyo !»

Irarijata, iriruka, ijya hirya y’umusozi, iraryahuka. Igiye kurangiza, yumva ngo «duuu !» Imenya ko ari ikibaru cy’igufwa kigiye kwica ikibwana cy’ingwe! Yirukira kubura hasi no hejuru, igeze aho ikibwana kiri isanga kirasamba. Igica umutwe irawutabika, agahimba irakamira maze yiyicarira hasi.

Ingwe iza guhiguka ihamagaza abana ngo bonke. Imbwa izana icyana gisigaye, kironka, kirangije irakijyana; igeze hirya irakigarura, kironka, igisubizayo, iragikanda kiraruka, irongera ikigarura ubwa gatatu, kironka;

igisubiza mu ndiri yacyo. Ingwe irishima ngo abana bayo barabyibushye.

Bukeye, ingwe ijya guhiga. Imbwa ibonye amagufwa ayagirana ku zuba, iribwira iti « icyica abana b’ ingwe ni uko nyahekenyera hafi; ndenze imisozi ibiri, nayahekenya ntibigire icyo bitwara.» Ibatura igutwa, igenda yiruka irenga imisozi ibiri. Ibona umwobo w’inyaga yinjizamo ikinwa, irahekenya, irahekenya. Igiye kurangiza yumva akabango karatarutse kayitsibura ku murizo, gahorera gasanga icyana cy’ ingwe. Imbwa ivumbuka mu mwobo, itumva itabona, kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru!

Ngo igere ku ndiri, isanga icyana cy’ ingwe kirasamba, ijisho ryanobotsemo! Iti « bite se kandi? Ko ari iki cyari gisigaye, ingwe niza ndayikika nte? » Imbwa iragihuhura irakirya, itaburura n’uduhanga yatabye twose iraduhekenya Irangije ifashamo yiruka igana mu bantu.

Ingwe ihigutse ihamagara imbwa ngo iyizanire abana bonke… Iraheba. Ijya kureba mu ndiri isanga hayihamagara iti « imbwa yampekuye.» Ikubita izuru aha imbwa yaciye, irashogoshera.

Imbwa igiye gukandagira munsi y’urugo rwa mbere yumva ingwe yayisatiriye. Ikaza amaguru yitura mu rugo. Isanga umupfumu wicaye imbere y’umuryango afite impinga, iti «nyabuna wa mugabo we mpisha ndaptuye!»

Umupfumu ati «tambuka ujye mu mbere!» Imbwa yinjira mu nzu. Irabukwa umutiba munini cyane mu mfuruka ya ruguru. Ibwira umupfumu iti « nterura unjugunye muri uyu mutiba!» Umupfumu ayijugunyamo. Arangije yigarukira mu irebe ry’ umuryango n’impinga ye.

Ako kanya ingwe ihashinga amajanja. Ibaza umupfumu iti «ntiwamenyera aho imbwa nari nkurikiye yerekeye ko yamariye abana?» Umupfumu ati « simbizi » Ingwe iti « ubanza ntakiyibonye! Ndagurira menye uko nzayica.» Umupfumu yegura imbehe ye, inzuzi arazikabukira ati « urayishe ntibihagaze. Urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba!» Ingwe iti « nzayitsinda he? Umupfumu akaba azi ko bazamara urubanza vuba ati « uzayitsinda ku mayezi babaze inka… Aho urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba !» Ingwe iti «ariko Mutimamuke wo mu rutiba uvuga ni nde?» Umupfumu ati «ni izi nzuzi mbwira»

Ingwe irikubura iragenda. Ijya mu bihuru byo hafi y’urwo rugo. Bukeye babaga inka, bayitsinda mu rutoke. Imbwa yumvise akuka k’amayezi biyanga mu nda, ibwira wa mupfumu ngo ayikure mu mutiba ihumeke gatoya, umupfumu arayisubiza ati « nta matwi wari ufite igihe baragurizaga kukwica?» Imbwa iti «sinzarenga irembo, nkura muri uyu mutiba!» Umupfumu ayikuramo.

Imbwa irinanura, ituma izuru hanze, agatima kararehareha. Ihagarara mu muryango ireba hanze, yumva irashishwe; isubira mu nzu. Umutima uyanga mu nda, iratirimuka igera mu rugo, iramoka iti « ni ingwe, ni ingwe y’ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!» Isubira mu nzu yiruka. Naho ingwe yabunze mu rutoke hafi y’amayezi; ntiyakoma. Imbwa agatima karanga kararehareha, iraturumbira, iragenda igeze mu bikingi by’amarembo irashishwa. Isubira mu nzu ivuga kwakundi ngo « ni ingwe, ni ingwe y’ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!»

Ihubukamo iragenda igera mu ibagiro, yinukiriza amayezi. Ibonye ihavuye amahoro, iti « nta cyago kigihari.» Isubirayo igira ngo yitonde ihunahune aho babagiye. Ingwe iritunatuna, iyisimbukira ku gakanu irayica.

Si jye wahera hahera Mutimamuke wo mu rutiba.

« Umutima muhanano ntiwuzura igituza.»

1. KARYAMYENDA

Habayeho umuntu agakunda kurya imyenda.

Umunsi umwe, asanga ingwe yiyiciye ihene, arayibwira, ati   « Njyewe mfite ihene nyinshi, mpa akanyama, na njye nzakwishyura. »

Ingwe ntiyashidikanya, ndetse imuha uruhande rwose.

Undi munsi ajya mu rufunzo hafi y’uruzi guhambira imiganda y’inkorogoto, ahageze ahasanga ingona yishe inka. Nuko abwira iyo ngona ati « reka dusangire iyi nka, na njye nzakwishyura. » Ya ngona iremera baragabana.

Hashize iminsi ya ngwe iza kumwishyuza, ayibwira ko izagaruka.

hanyuma Ngo asubire ku ruzi, ya ngona na yo iramufata iti  » nyishyura « . Arayibwira ati  » ejo uzaryame ahangaha, nzayizana, na we uyigire uko ushaka. » Iramureka aragenda.

Ngo agere imuhira, asanga ya ngwe yaruhagazemo, iti « jyewe rero, sinsiga ntakwishe. » Wa muntu na we, ati « oya, ndeka irya none, ejo uzagaruke. »

Ngo bucye, igaruka kumwishyuza. Arayibwira, ati « jya hariya hafi y’uruzi, ni ho nayishyize narangije kuyica. Naho arayereka aho yari yasize ya ngona.

Ya ngwe iramanuka no ku ruzi. Igeze aho yagombaga gusanga ihene, ingona yari yihishe mu byatsi iba yayibonye nk’ ejo, irasimbuka irayifata, irayica iti  » birarangiye wa mugabo ntiyambeshye.  » Imaze kubaga, uruhu iruha wa mugabo, na we arugura inka ebyiri zose. Akira ya myenda ye atyo.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds