MENYA IMPAMVU UKWIRIYE KUJYA URAZA INDIMU IKASE IRUHANDE RW’UBURIRI BWAWE
Indimu ni rumwe mu mbuto zitangaje cyane kandi zifite umumaro urenze uko abantu bayitekereza, niba utekereza ko umumaro w’indimu ari ukuyishyira ku biryo kugira ngo birusheho kuryoha cyangwa se umuntu ayirya kugirango areke kugugarara munda gusa, uribeshya cyane.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imwe mu mimaro itandukanye yo kuraza indimu ikase mu cyumba cyawe, biragutangaza cyane kuko utari ubizi.

Indimu ikase ifasha ikuza imitekerereze y’umuntu: Umuhumuro w’indimu ikasemo kabiri ufasha umuntu gutekereza neza ndetse ugafasha ubwonko gukora neza kuruta mbere.
Indimu ifasha gusinzira byoroshye: Niba gusinzira nijoro bijya bikugora cyane ndetse ukaba hari ibyo wifuza gutekerezaho kugira ngo bigufashe kuzagira ibyo ukemura ku munsi ukurikiyeho, fata indimu ubundi uyikatemo kabiri uyiraze iruhande rwawe, bizatuma uhumeke neza, bigufashe kuruhuka neza nk’uko abahanga mu by’ubuzima babivuga.

Indimu ikase ifasha umuntu kubyuka ameze neza: Kuraza indimu ikase mu cyumba cyanwe bizagufasha kubyukana akanyamuneza bitewe n’uko umunaniro wose uba wararanye uhita ushira, ubwonko bugakora neza bityo umuntu akabyuka ameze neza cyane bikanatuma yirirwana umunezero.
Indimu ikase ifasha umuntu gusinzira nk’uruhinja : Tuzi neza ko iyo umuntu arwaye ibicurane atajya apfa gusinzira neza kuko aba ahumekera mu kanwa, iyo ufashe indimu ukayegereza amazuru rero bigufasha guhumeka neza ubundi ugasinzira wivuye inyuma.

NewLatter Application For Free
Indimu ni urubuto rwiza cyne
Ooooooooohhhhhhhhhhhhhhhhhh ntabwo narinziko indimu ikora ibi Bintu byose ushobora no kwirukana imibu! Turaza kujya tuzikoresha abandi tuzihinge ahubwo!
Wawooo! I indimu kumbe ninkingi ya mwamba
URTV kumutima
Yegoko! Ubuse ni ukuri. Ni Nibaye aribyo indimu zaba zikaze. Ndabigerageza…. ariko nibidakunda sinzongera gusoma ibyo mwandika.
Mbega kwiga,sinali mbizi,indimu ifite umumalo nokubagabo mugisenge
Menyesha inshuti zawe Radio ijwi ry’urugwiro uraba utanze inkunga ikomeye kd abazayimenya bazagushimira
Indimu ni ingirakamaro cyane kubuzima bwacu ,twese twihatire kuyimenya n kuyikoresha