Inkomoko y’imvugo ’Nyir’amaguru yirukiye nyir’umugisha’
Seen by: 45 Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wiremyemo amahate ahirimbana ubudahwema, ibintu byamara gutengamara hakagororerwa undi, utarushye nka we ; ni bwo bavuga ngo ’Nyir’amaguru yirukiye Nyir’umugisha’. Wakomotse kuri Kibibi na Ruzigana, bari abagaragu ba Mukobanya, ahayinga umwaka w’i 1400. Ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hadutse umugabo w’umugoyi witwa Mulinda, agaba ingabo ze…