Russia-Ukraine: Ibiganiro birasubukura Abategetsi ku mpande zombi bemeje ko ibiganiro uyu munsi bisubukura hifashishijwe vídeo, bagerageza gushaka inzira yo guhagarika intambara. Dmitry Peskov, intumwa y’Uburusiya muri ibyo biganiro akaba n’ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Vladimir Putin niwe watangaje ko ibi biganiro bisubukura. Mykhailo Podolyak, intumwa ya Ukraine muri ibi biganiro akaba n’umujyanama wa Perezida Volodymyr Zelensky, yemeje ibi byatangajwe na Kremlin mu itangazo. Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, Podolyak yavuze ko Uburusiya bwatangiye kuganira mu buryo bwubaka. Ati: “Mu buryo burushijeho kuba bwiza, Uburusiya burarushaho kumva aho Ukraine ihagaze, byagaragaye kandi ku rugamba, no mu bikorwa bya Ukraine mu kurengera inyungu zayo.” Ku cyumweru, Zelensky yavuze ko intumwa ze ziri mu biganiro n’iz’Uburusiya buri munsi.
Uburusiya bwafunze Instagram
Birasa n’aho Uburusiya bwafunze Instagram mu gihugu. NetBlocks, ikurikirana uko imbuga za internet zifashe mu bihugu, yatangaje ko Instagram idafunguka mu Burusiya. Facebook yo yari yafunzwe mbere, ariko Instagram niyo ikunzwe kurushaho mu Burusiya. Kuwa gatanu, leta y’Uburusiya yavuze ko izafunga urwo rubuga kugeza tariki 14 Werurwe(3). Uburusiya bwafashe icyemezo cyo gufunga Instagram nyuma y’uko kompanyi nyirayo (Meta) yoroheje amategeko yayo ikemerera abakoresha imbuga zayo gutangaza amagambo arwanya Uburusiya. Itangazo rya leta y’Uburisiya ryo kuwa gatanu, ryavuzeko leta yatangiye urugendo rwo kwemeza Meta nk’ikigo cy’abahezanguni.
Ibihugu by’Iburayi byagiye biha inkunga ya gisirikare leta ya Ukraine igamije kubafasha kwihagararaho imbere y’abarusiya.