Uburusiya bwagowe n’iby’ibanze. Hari imvugo imaze igihe kinini ikoreshwa mu gisirikare ivuga ko abatabizi bavuga ku mayeri y’urugamba mu gihe abanyamwuga bo biga ku mikorere n’ibishoboka. Hari gihamya igaragaza ko Uburusiya butatekereje neza kuri iyo mvugo. Imirongo y’ibifaru yashiranywe n’ibitoro, ibiryo n’amasasu. Imodoka zarapfuye zisigwa aho ngaho, nyuma yaho zikwegwa n’imodoka za Ukraine zikora imihanda.
Abategetsi b’i Burayi n’Amerika banemeza ko Uburusiya bushobora kuba burimo gushiranwa n’ibikoresho bya gisirikare bimwe na bimwe. Bumaze kurasa ibisasu biri hagati ya 850 na 900, bigera kure kandi neza neza aho byoherejwe, birimo na misile zo mu bwoko bwa ‘cruise missiles’, bigoranye cyane kubona ibibisimbura ugereranyije n’ibisasu bitayoborwa. Abategetsi bo muri Amerika baburiye ko Uburusiya bwiyambaje Ubushinwa ngo bubufashe gucyemura ikibazo cya bimwe mu bikoresho bidahagije.
Ku rundi ruhande, intwaro zitanzwe n’Uburayi n’Amerika zikomeje kwisukiranya zijya muri Ukraine, bikaba byarongereye icyizere abasirikare bayo. Amerika imaze gutangaza ko izaha Ukraine inyongera ya miliyoni 800 z’amadolari y’ubufasha bwa gisirikare. Hamwe n’ibindi bisasu bya misile bisenya ibifaru n’ibihanura indege, byitezwe ko ubwo bufasha buzaba bunarimo indege nto zitagira umupilote (drones) zikorwa n’Amerika z'”ubwiyahuzi” (zisenyukira ku cyo zirasheho) zishobora gutwarwa mu gikapu cyo mu bitugu, mbere yuko zoherezwa gutera igisasu gito zigitera aho zoherejwe ku butaka.
Abategetsi b’i Burayi n’Amerika baracyaburira ko Perezida Putin ashobora “kongera ubugome kurushaho”. Bavuga ko agifite intwaro zihagije zishobora kurasa imijyi ya Ukraine “mu gihe kinini”.
Nubwo yahuye n’imbogamizi, maneko umwe yavuze ko Perezida Putin “ntibishoboka ko azacika intege ndetse ahubwo ashobora gukaza umurego. Birashoboka ko agifite icyizere ko Uburusiya bushobora gutsinda Ukraine mu bya gisirikare”. Kandi nubwo igisirikare cya Ukraine cyagaragaje kwihagararaho gukomeye, uwo maneko yaburiye ko mu gihe nta kongererwa ibikoresho cyane kubayeho na cyo gishobora “nyuma gushirirwa n’amasasu no mu mibare [y’abasirikare]”. Ibintu ubu bishobora kuba ari byiza kurusha ibyibazwaga ubwo intambara yatangiraga, ariko bisa nkaho bikigoye Ukraine kuba yatsinda.