
Iyi ndege yarimo abagenzi 123 n’abakozi icyenda(9) bayo, nk’uko bivugwa n’ikigo Civil Aviation Administration of China (CAA).
Abapfuye, n’impamvu yo guhanuka kw’iyi ndege ntibiramenyekana.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800, yahanukiye mu gace k’imisozi miremire, ituma haba umuriro mu ishyamba, nk’uko ikinyamakuru cya leta kibitangaza.
Iyi ndege yahagurutse i Kunming saa 13:11 ku isaha yaho (07:11 ku isaha y’i Gitega mu Burundi n’i Kigali mu Rwanda) kandi byari biteganyijwe ko igera i Guangzhou saa 15:00 ku isaha yaho.
Mu myaka igera ku 10 ishize Ubushinwa bufite amateka meza mu by’indege zitwara abantu.
Impanuka y’indege ikomeye iheruka mu Bushinwa ni iyo muri Kanama (8) 2010 aho indege yahanutse ahitwa Yichun ikica abantu 42.

Imbuga zerekana ingendo z’indege zerekana ko yamaze isaha imwe gusa mu kirere.
Yahanukiye hafi y’umujyi wa Wuzhou mu ntara ya Guangxi ihana imbibi na Guangzhou, umujyi munini mu majyepfo ashyira iburasirazuba.
Amakuru ya nyuma y’urubuga FlightRadar24 yerekana urugendo rw’iyi ndege rwarangiye saa 14:22 ku isaha yaho, iri ku butumburuke bwa 982m.
NewLatter Application For Free