
Brigadiye Jenerali Kyrylo Budanov avuga ko ibyo Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ashyize imbere ari ugufata uburasirazuba n’amajyepfo, nyuma yuko igitero cye kuri Ukraine ahanini cyagumye hamwe.
Budanov avuga ko mu gihe Putin yaba ashoboye gufata icyo gice, yahita agerageza gushyiraho ku ngufu umurongo utandukanya icyo gice n’igice gisigaye kindi cya Ukraine – ibisa gacyeya n’ukuntu byagenze nyuma y’intambara yo muri Koreya.
Ariko avuga ko kimwe mu bibazo bikomereye Uburusiya ari ugushyiraho no kugumishaho umuyoboro wo ku butaka hagati y’uburasirazuba n’umwigimbakirwa wa Crimea. Avuga ko muri iyo nzira uwo muyoboro uzitiwe n’umujyi wa Mariupol “utameneka [utajegajega]”.
Uko byagenda kose, ni ko Budanov abiteganya, iki gisa na leta nticyashoboka, kubera ukwihagararaho kw’abaturage bahatuye no kubera ko hagiye kwigaragaza icyo yise “urugendo rushyigikiwe byuzuye”.
Hagati aho, agace gashyigikiwe n’Uburusiya gasanzwe karitangaje ko ari Repubulika ya Rubanda ya Luhansk ko mu burasirazuba bwa Ukraine, vuba aha gashobora gukora amatora ya kamarampaka ku kwinjira mu Burusiya, nkuko bivugwa na Leonid Pasechnik, umutegetsi waho uharanira ko kigenga, wasubiwemo n’ibiro ntaramakuru RIA bya leta y’Uburusiya.
Mu kwezi kwa kabiri, Perezida Putin yatangaje ko yemeye ubwigenge bwa Donetsk na Luhansk, uturere tubiri bwo mu majyepfo ashyira uburasirazuba twitandukanyije na Ukraine, buri kamwe kakitangaza ko ari Repubulika ya Rubanda.
Icyo cyemezo cya Bwana Putin cyo kwemera utwo turere nka repubulika zigenga, cyamaganwe n’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

NewLatter Application For Free