Abagabo benshi usanga bafite umuco wo koga amazi ashyushye buri gitondo nyamara ibi bishobora kugira ingaruka ku ikorwa ry’intanga ngabo. Nubwo koga amazi ashyushye bifte akamaro ntashidikanywaho nko kugabanya stress, gusukura utwengeruhu dutuma ruhumeka neza…, ku mugabo utarabyara kandi akaba abiteganya si byiza kubikora buri munsi.
Udusabo tw’inganga ngabo dufubitswe n’igihu gifite ubushobozi bwo kugabanya ubushyuhe aho gishobora kwirekura mu gihe hari ubushyuhe bwinshi cyangwa kikiyegeranya cyane mu gihe hakonje kandi iki gihu kikaba kiri inyuma y’umuburi usanzwe aho kubamo imbere.
Ibi bifite impamvu ikomeye ari yo ko intanga ngabo zidashobora kubaho neza ahantu hashyushye cyane. Guhoza umubiri wawe ahantu hashyushye nko koga amazi ashyushye buri gihe bishobora kubangamira mu buryo butaziguye ikorwa ry’intanga. Ibi bishobora gutera ikorwa ry’intanga zidafite ubuziranenge cyangwa imbaraga zihagije cyangwa se hagakorwa nke cyane. Ibi byombi ni bimwe mu bitera umugabo kuba ingumba.
NewLatter Application For Free