Korrine Sky watangije ubu busabe, arifuza imikono irenga 2500. Ku wa Kane ni bwo abarenga 2100 bari bamaze kubusinya. Ubwo busabe buvuga ko ’bahamagarira UNESCO, Ihuriro ry’Uburezi ku Isi, Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kaminuza zo mu Burayi, mu Bwongereza, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bishishikajwe n’uburezi gufasha aba banyeshuri kubona uko bakomeza amasomo. Ati “Turashaka ko abanyeshuri b’Abanyafurika amasomo yabo yarogowe n’intambara yo muri Ukraine bahabwa buruse bagakomeza amasomo yabo bakayarangiza.” Muri Ukraine higaga abanyeshuri benshi b’Abanyafurika baturuka muri Nigeria, Maroc, Misiri, Kenya, Uganda, Tanzania, mu Rwanda n’ahandi.
NewLatter Application For Free
2 thoughts on “Ukraine: Abanyafurika bigaga yo gihirahiro!”
Reka tubitege amaso! Gusa bakwiye kubyumva kabisa. None se bareke kwiga Koko?
Kandi ibishorwa muri iriya ntambara birimbura si bicye. Rero ibyubaka nabyo bishorwemo.
Nyine uko byagenda kose abirabura ntibadufata nk’abandi