I. Ubutegetsi bw’Ingoma-Ngabe y’ i Gasabo
1. Imiterere y’ubutegetsi bwa Cyami
Mu bushorishori bw’ubutegetsi habaga haganje Umwami na nyina w’Umugabekazi. Mu ntekerezo za kera: “Umwami si umuhutu, si umututsi, si umutwa, ni umwana w’Imana, agatsinda yavukanye imbuto”.
Umwami ni inkuba ihindira mu bicu igakangaranya isi. Amateka aciye ni amahame agomba gukurikizwa, ni we Rukiko rw’ikirenga.
Umwami arica agakiza, arakiza akica, aragaba akanyaga, akanyaga akagaba. Umwami ni umutima w’igihugu agatanga ihumure, akagena imirwano. Ni itabaza ry’u Rwanda, akaba icyorezo cy’amahanga.
Mu ngoro y’umwami habaga Rucabagome, ikaba ingoma yagenewe gutanga abagome. Yagendanaga n’Indamutsa ikagenda iyikurikiye.
Abanyarwanda iyo bajya guca umugani babanziriza kuri iyi nteruro y’ibanze ngo:
“Harabaye ntihakabe,
Harapfuye ntihagapfe,
Hapfuye imbwa n’imbeba,
Hasigaye inka n’ingoma”
Ingoma-nyiginya ihereye kuri iyo nteruro, yahimbazwaga n’ubuyoboke bw’ibindi bihugu bikururwa n’ubukungu bushingiye ku nka.
1.1. Ingoma-Ngabe
Ingoma-ngabe niyo yari ibendera ry’igihugu, akaba ari nayo yari nkuru mbere y’umwami n’umugabekazi. Umurimo wayo ukaba wari uwo kwimika abami no kumuhuza na rubanda.
Icyo twakibutsa ahangaha, ni uko mu Rwanda rwo ha mbere habagaho ingoma z’amoko atandukanye: Habagaho ingoma z’imivugo, arizo zarimo ingoma z’Imisango n’ingoma z’Imihango n’ingoma-ngabe, ariyo yari ibendera ry’igihugu.
Ingoma z’imisango zari izo kwizihiza ibirori by’ Ibwami, zikanaherekeza umwami mu irambagira ry’igihugu, ni zo zabikiraga zikanabambura umwami.
Ingoma z’imihango zo zari zigenewe kuvuzwa mu mihango y’umuganura, imihango yo gufukura amariba, kugangahura, kuvuma ibyonnyi n’iyindi.
NewLatter Application For Free