Mu nkuru yacu iheruka twabagejejeho ibya Ngunda mu gice cya mbere. Mwiyumviye ubuhangange bw’uyu mugabo ari naho havuye ibyifuzo by’uko twabagezaho igice cya Kabiriari na cyo twabazaniye muri iyi nkuru.
Cyo iyumvire:
Ngucire umugani nkubambuze umugano n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu… Ubusa bwaritse ku manga, umuyaga urabwarurira .Uruvu ruravugiriza, Agaca karacuranga, Nyiramusambi isabagirira inanga, _ Harabaye ntihakabe _Harapfuye ntihagapfe _Hapfuye imbwa n’imbeba _Hasigaye inka n’ingoma :
(Ngunda agarutse)
Umunyanzoga : -Mbe Ngunda ko wijuse cyane ubigenjeje ute?
Ngunda : – Navuye imuhira abagore banjye bamaze kungaburira. Kandi no gusogongera ko ndasogongeye; ahubwo genda urebe.
Umunyanzoga: – Yewe, ndumva ibikoba binkuka, ngiye kureba.
Ngunda (wenyine) : – Abanyanzoga baba abapfu! Ubundi yari asanzwe ayobewe imisogongerere yanjye? Yabaga yazaga ahubwo tukajyana.
Nsibye guhembuka, ariko rero byibura nishe akanyota. Ubwo Ruganzu yarebye, yemera ko njya gusogongera azirikana ko nta nzoga nyinshi afite? Umva ko ndi umunyanda nini. Umunyanda nini ntiyanga kugawa. Kandi simpemutse, sinakoze ukundi atambwiye. Yambwiye ngo nsogongere. Na njye nasogongeye, sinyoye. Ubundi bwo buriya buyoga bubiri nibwo yari ateze abahinzi ? Henga ndetse nigendere. Sinashobora kumva imivumo y’abanyanzoga! Twahubirana yanyica. Kandi ga koko ndahemutse! Nguriya arahindukiye. Mbega umujinya afite! Emwe ndahemutse! Emwe si uruda rwanjye rwananiranye!?
Umunyanzoga (wenyine): – Icyago yagiye. Aramaze na njye sinashakaga kurebana na we. Bahungu se mbigenze nte? Ruganzu ndamubwira iki? Abahinzi nibahingura ndabakwiza he? Ndamenya nihisha he? Ararinkoreye Ngunda! Ndahebye, ntawizigira rubanda.. . Ruganzu ntagira umwaga, ariko rero ntabura kumbwira nabi, birakwiye kandi. Nimbona ko arakaye, ndapfa kumusaba imbabazi, ahubwo izo nzoga nzazisubizeho ubwanjye. Mana y’i Rwanda, urampe gukira irya none!
Ruganzu : – Mbe Ngunda, iyo nda yawe ko yafoye cyane aho ni amahoro?
Ngunda : – Nyagasani ndasogongeye gusa. None se nari kugira ukundi mutantegetse? Ndetse ndabasezeraho kuko mfite ubwira, nasize umugore wanjye aniha. Ndagira ngo njye kureba ko yaba yaruhutse!
Ruganzu: – Ni uko, genda amahoro. Ariko uramenye…
Ngunda (ageze hilya): – Nyagasani, ab’imuhira nibamvugira nabi, murangirire imbabazi. Muzirikane ko inda yanjye yantannye! Nasogongeye gusa ariko ahari nakengesheje. Nibibababaza ahubwo nzariha.
Ruganzu: – Genda rwiza, icyo ushaka kuvuga ndacyumva. Abahinzi banjye urabakoze. Ninsanga wazimaze, umenye ko uzariha nka zo kabiri, kandi ntuzasubire kungarukira mu rugo ukundi, kereka ku munsi nagutumiye kumpa umubyizi, ukaba igihano cyawe.
« Inda nini icura uwayihaye. »
« Uburana urubanza rw’inda ntatsindwa. »
Igice cya Gatatu tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha!
NewLatter Application For Free