Umugani w'Urukwavu n'Igikona

Spread the love

Ngucire umugani nkubambuze umugano n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu… Ubusa bwaritse ku manga, umuyaga urabwarurira .Uruvu ruravugiriza, Agaca karacuranga, Nyiramusambi isabagirira inanga, _ Harabaye ntihakabe _Harapfuye ntihagapfe _Hapfuye imbwa n’imbeba _Hasigaye inka n’ingoma :

Urukwavu rwatonganye n’igikona, rurarakara cyane, rushaka kucyica. Ariko igikona kibibonye gityo, kirigurukira kiragenda. Urukwavu ruti:” iki gisiga nagikinishije, mba nakishe nkakirya.”

Nuko urukwavu rugerageza guhimba ubwenge bwo kuzacyica. Rujya ahirengeye, aho ibikona byakundaga gutorera. Ruhageze rubona Sakabaka, rurayibwira ruti:” nubona igikona ukinyereke, uti: “dore urukwavu rwapfuye. Nange ndiryamira nk’intumbi.” Sakabaka irarwemerera.

Muri ako kanya igikona kiraza. Sakabaka ikibonye irakibwira iti: ” dore urukwavu rwapfuye ngwino tujye kururya.” Igikona kiremera kiti “hogi tugende.” Biragenda. Igikona kirarwegera kibwira Sakabaka , kiti “data atarapfa, yambwiye ko iyo urukwavu rwapfuye, rushinga umurizo. None nduzi uru rwawurambitse, ni bite?”
Urukwavu rwumvise ayo magambo y’igikona rushinga akarizo.
Igikona nacyo kibibonye kirigurukira kiti “sinkiruriye narubonye ni ruzima rwose.” Nuko urukwavu rubura igikona rutyo.

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×