URUNGANO IGIKA CYA 2 Ketty akigera mu rugo asanze Se ya byutse!

Spread the love
https://youtu.be/5vEj_fUSwmY
Nkimara kugera mu rugo nasanze papa yabyutse arimo yibaza aho nahise njya kuko umukozi yari yamubwiye ko natashye, nuko tugihuza amaso ubwoba buranyica nawe abonako mfite igihunga. Ambajije aho nari ndi mubwira ko bari bampamagaye bakambwira ko Teta arembye bansaba kujya kumureba, ubwo mba nkubise papa ikindi kinyoma ariko we mbona abyibajijeho cyane maze arambwira :”ngaho genda ibyawe ndabyigaho neza”. Nagiye mu cyumba cyanjye ntangira kwibaza iherezo ry’ibinyoma maze kugwiza mbeshya ababyeyi banjye, gusa niyemeza kutazongera kubabeshya kubera ko n’umutima wanjye wanshiraga urubanza.

Nafashe telephone mpamagara Paul doreko yari yampaye business card iriho numero ye, yaranyitabye nuko ndamwibwira nti ni Ketty mwagiriye neza mu ijoro ryahise nawe ati:Yoooo, ese ni wowe maama? ambajije uko meze mubwira ko ntararuhuka kuko nabanjye kujya iwabo wa Teta gufata telephone kuberako ariwe wari wayitahanye, yahise ansaba kwitondera izo nshuti zanjye ambwirako zishobora kuba atari nziza kuri njye ndetse ko zishobora kuzankururira ibyago. Icyakora ibyo byose sinari mbyitayeho kuko nari ndi kwiyumvira ijwi ryiza ryuje ubwitonzi. Ntiyigeze ambaza ibintu byinshi yahise ambwira ati :Ketty ukeneye kuryama ukaruhuka ibindi tuzabivugana umaze kumererwa neza, arambwira ati ngaho wiyiteho nuko dusezeranaho ndakupa.

Nakomeje gutekereza kuri Paul kuko numvaga namwikundiye kubera ineza yangiriye kandi nanabonye ari umusore mwiza. Nibutse ibyo mama yasize ambwiye mpita njya gutegurira Papa ifunguro rya mu gitondo (breakfast), nkirigeza ku meza nkabona papa arimo kunyitegereza cyane nuko muha karibu ku meza ndangije mubwira ko mfite ibitotsi byinshi kubera ko ntasinziriye neza, arambwira ati ngaho genda uruhuke. Naragiye ndaryama gusa mbuzwa amahoro n’ukuntu papa yagumye anyitegereza,mu gihe nkiri muri ibyo numva papa arongeye arampamagara ansaba ko tuvugana akanya gato, nasubiye muri salon Papa atangira kumpata ibibazo ambaza kuby’ijoro ryakeye nuko musubiriramo uko nabwiye mama ariko mwitegereje mbona atari kubyumva ariko nubundi numvaga ntabyitayeho numvaga nitekerereza Paul gusa. Birumvikana ko Papa yakomeje kunyitereza kubera ko yarabibonaga ko nagiye Kure mu bitekerezo, ankozaho akaboko ampamagara ati :Ketty! Ndikanga mera nk’uvuye mu nzozi,, yabonyeko ntari hafi, ubwo ansaba kujya kuruhuka kuko yabonaga ko ibitekerezo byanjye biri kure.

Nagiye kuruhuka ariko nkagumya nifuza kwongera kuvugana na Paul, hashize akanya, numvise ubutumwa bugufi kuri telephone (Sms), ngira amashyushyu yo kureba aho iturutse ndebye nsanga ni Paul unyandikiye ati:Ese umerewe ute? Nanjye nicinya icyara ntangira gutekereza ko nawe ya nkunze ariko natekereza uburyo yansanze nasinze ku muhanda nkumva binteye ikimwaro. Hashize akanya numva telephone irasonnye, ubwoba buranyica ntangira kubira ibyuya mu ntoki kuko natekerezaga ko ari Paul umpamagaye, nibaza ikiganiro tugiye kugirana! Mu gihe nkiri kwibaza ibyo, telephone ivaho, hashize akanya telephone yongera gusona nihutira kuyifata ngo nitabe, nyikubise amaso!!!!!!

Mana weee!?
Ese ni Paul koko wari uhamagaye cyangwa n’undi muntu?
Naho mu kiganiro cy’ubutaha EP003.

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×