1.1.1. Ingoma-ngabe Rwoga
Gihanga akimara kwima ingoma, ikirangabwami cye cyari “INYUNDO”. Yakomeje kwitwa “ingoma ya Gihanga” mu mateka karande y’u Rwanda na Nyamiringa: urusengo rwa Gihanga.
1.1.2. Ingoma-Ngabe Kalinga
Mu ngoro y’umwami uwo ari we wese habaga ingo zubakiwe abakurambere. Iz’ingenzi ni izi: Kwa Gihanga ; Kwa Kibogo no kwa Cyilima
Kwa Gihanga: niho habaga umuriro wa Gihanga. Hari intango yawo bacanaga mu kibindi kinini cyane. Abawucanaga ni abiru bari batuye I Buhimba, bawucanaga mu biti by’umunyinya. Ntiwazimaga na rimwe.
Abanyamuriro bawucanaga bari Abagesera. Uwo muriro ndangabusugire bw’ingoma-nyiginya waje kuzima mu w’ 1936, ubwo hari ku ngoma ya Mutara I Rudahigwa mu ihururu ry’mwaduko w’Abazungu.
Icyo gihe wari umaze imyaka isaga 845 yose waka ubutazima. Uwo muriro washushanyaga ubumwe butagajuka bwa bene Gihanga n’ubusugire bw’igihugu.
Kwa Kibogo: habaga Nyamiringa (urusengo) n’inyundo ya Gihanga. Inyundo n’urusengo ni byo byari ikiranga-bwami cyo ku ngoma , cyasimbuwe nyuma y’ingoma-ngabe Rwoga.
Kwa Cyilima: ni i Gaseke ho Rutobwe. Ni ho ba Mutara n’aba Cyilima boserezwaga. Uwahosherejwe ni Cyilima Rujugira.
Hari n’umusezero wa Cyilima. Ibisigazwa bye babivanye I Gaseke mu w’ 1969, biri mu nzu ndangamurage w’u Rwanda I Butare (Huye).
Ingoma iteka zabaga kwa Cyilima hakaba igicumbi cy’ingoma. Niho haberaga imihango yo “Gukura Gicurasi” kikaba igicumbi cyo guterekera.
Kalinga yabaga kwa Cyilima n’ibigamba byayo ari byo:
Cyimumugizi (wa neza)
Kiragutse
Mpatsibihugu
Kalinga: kalinga yaramvuwe mu cyanya cy’ I cyungo ho muri komini cyongo muri byumba ( mu karere ka gicumbi), nk’uko imbyino y’ako karere iranga iyo nkomoko ;
” Icyungo nyamurema ; Cyaremwe n’Imana ; Kiramvurwamo kalinga Na nyamuganza”
Na none bakongera mu marenga bagira bati:
“Isekuru yo kwa Minyaruko na Nyamikenke ; Kugira ngo ibe nziza ; Bajya kuyibaza mu mivugangoma ; Bayishyiraho uruhu rwa ya nka ; Bari bakamiye ruganzu”
NewLatter Application For Free