Inzu zimwe z’i Mykolaiv zashenywe n’iki gitero cya vuba aha cyane cy’Uburusiya
Umukuru w’ako karere, Vitaliy Kim, yavuze ko Vadatursky “yakoreye byinshi akarere ka Mykolaiv, [yakoreye] byinshi Ukraine”.
Ku rubuga rwa Telegram yagize ati: “Umusanzu we ku iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi n’urwo kubaka amato [ubwato], ku iterambere ry’akarere ni ingenzi cyane”.
Kompanyi Nibulon yubatse ubuhunikiro (ububiko) bwinshi n’ibindi bikorwa-remezo byo kohereza ibinyampeke mu mahanga.
Ukraine n’Uburusiya ni ibihugu byohereza mu mahanga ingano nyinshi n’ibindi binyampeke, kandi ibangamirwa ryo kohereza ibinyampeke mu mahanga ryatewe n’intambara, ryatumye ibiciro by’ibiribwa bitumbagira ku isi.
Ibi bihugu byombi mu cyumweru gishize byashize umukono ku masezerano muri Turukiya yagizwemo uruhare n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN), agamije koroshya amakuba ashingiye ku bucye bw’ibiribwa.
Kongera kohereza mu mahanga ibinyampeke bya Ukraine kwakererejwe n’igenzura ryo mu rwego rw’umutekano.
Ariko kuri iki cyumweru, Turukiya yavuze ko ubwato bwa mbere bwa Ukraine butwaye ibinyampeke bwitezwe kuva ku cyambu cya Odesa ku wa mbere mu gitondo.
Ukraine ishinja abasirikare b’Uburusiya kwiba ibinyampeke mu mirima yo ku butaka bigaruriye no kubyohereza mu mahanga binyuze ku mwigimbakirwa wa Crimea. Uburusiya buhakana ibyo bivugwa na Ukraine.
NewLatter Application For Free