KINYARDAIgisirikare ca Burkina Faso Cemeje ko Cishe Abasivile Kitabishaka admin2 years ago2 years ago02 mins Spread the love Seen by: 44,140 Zimwe mu ngabo za Burkina FasoIgisilikare cya Burkina Faso, cyemeye ko cyishe abasivili, ubwo cyari gihanganye n’abakoresha iterabwoba. Icyo gisilikare, ejo kuwa gatatu cyavuze ko cyishe abasivili kitabigambiriye, muri iperasiyo zo kurwanya iterabwoba mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru. Cyakora birinze kuvuga umubare w’abasiviri bishwe.Abaturage b’ako karere babwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters ko abantu bagera kuri 37, biciwe mu gitero cyo kuwa mbere hafi y’umudugudu wa Pognoa, mu bilometero hafi 10 uvuye ku mupaka wa Togo, aho bamwe nyuma bahungiye.Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, bimaze igihe bihanganye n’inyeshyamba z’imitwe ya kiyislamu, imwe ikorana na al-Qaeda na Leta ya Kiyislamu, igenzura ibice binini by’ubutaka kandi ihora igaba ibitero.Mw’itangazo, umuvugizi w’igisilikare yavuze ko muri izo operasiyo zatumye babasha gufata abakoresha iterabwoba mirongo, ibisasu ku bw’amahirwe make, hari abaturage b’abasiviri byahitanye.Ntiyavuze umubare w’abasivili bahasize ubuzima. Yavuze ko abasiviri bakubiswe n’amasasu hagati mu bice bya Kompienga na Pognoa.Umugabo umwe w’i Pognoa, yavuze ko yagiye mu mihango yo gushyingura abantu 37 nyuma y’ibitero. Umugore, wo muri uwo mujyi, yavuze abagera muri 30 bishwe, barimo abagore n’abana. Abatanze ayo makuru bombi basabye ko amazina yabo adatangazwa ku bera umutekano wabo.Abantu icyenda bakomeretse, bajyanywe mu bitaro by’akarere i Dapaong mu gihugu cya Togo, nyuma y’ibyabaye, nk’uko amakuru yo mu buvuzi abivuga. NewLatter Application For Free First name Last name Email I'm Not specifiedWomanMan I accept the privacy policy Post navigation Previous: DRC: Reta Ishobora Gufata Ingingo yo Kwirukana Ingabo za MONUSCONext: HCR Iragabisha ko Ishobora Guhagarika Gufasha Abanyagihugu muri Kongo
DR Congo ‘ntitanga umusanzu yifuza mu guteza imbere Artificial Intelligence kubera u Rwanda’ – Sama Lukonde admin2 months ago2 months ago 0
Congo: Ni gute ubwato buhitana abantu bangana gutya? Ni inde ubiryozwa utari Tshisekedi ? admin3 months ago3 months ago 0