21 Ukw’umunani 2022
Nyuma y’amahari akomeye mu muryango wa cyami, Misuzulu ka Zwelithini yimitswe nk’umwami w’aba-Zulu mu muhango gakondo muri Afrika y’Epfo.
Uyu mugabo w’imyaka 48 ni umuhungu w’umwami uheruka watanze (wapfuye), ariko bamwe mubo mu muryango w’ibwami bavugaga ko atari we warazwe ingoma kandi ko irage umwami yasize barihimbye.
Ibihumbi by’abantu bari bakoranye kuwa gatandatu mu muhango wo kwimika Misuzulu ku ngoro yitwa Kwa Khangelamankengane, aho umwami mushya yinjira mu ndaro kwambaza abakurambere be mbere y’uko atangarizwa abazima n’abapfuye nk’umwami w’aba-Zulu.
Byari byitezwe ko yambara uruhu rw’intare ubwe yahize muri uyu muhango, umugenzo w’ingenzi wemeza ko ari we koko wagenwe. Inka zirenga 10 zarabazwe mu kwitegura ibirori. Mu kwezi gutaha, azakirwa na guverinoma mu birori bya leta.
Ubu bwami nta ngufu z’ubutegetsi busanzwe buba bufite, ariko kimwe cya gatanu cy’abaturage ba Afrika y’Epfo ni aba-Zulu kandi ubwami bwabo bubagiraho ijambo rikomeye kuko babukomeyeho ndetse bugenerwa ingengo y’imari ya miliyoni $4.9 ku mwaka ava mu misoro.
Ubwami bw’aba-Zulu bufite amateka y’ishema. Ku isi, buzwiho kunesha ingabo z’abakoroni b’abongereza mu 1879 mu rugamba rwamamaye rwa Isandlwana.
Gusimbuza umwami wabo iteka byaranzwe n’amahari – ndetse rimwe na rimwe amaraso akameneka.
Umwami wabo w’icyatwa Shaka ka Senzangakhona yishe umuvandimwe we mu 1819 kugira ngo yime ingoma, nyuma hashize imyaka nawe yarishwe mu mugambi wacuzwe na mwishywa we.
Ariko aya mahari ya vuba, nyuma y’urupfu rw’Umwami Goodwill Zwelithini ka Bhekuzulu mu mwaka ushize, yaranzwe no kwikoza isoni muri rubanda.
Ibice bitandukanye bagize umuryango w’ibwami byagiye bigaragaza uwo bushyigikiye mu manza nyinshi zagejejwe mu nkiko.
Ubwo yapfaga umwaka ushize, Umwami Zwelithini yari afite abagore batandatu ndetse yarategetse hejuru y’igice k’ikinyejana.
Mu irage rye ryateje impaka, yavuze ko umugore we wa gatatu Umwamikazi Mantfombi Dlamini Zulu ari we araze – nk’umusigire uba uriho mu gihe batarimika umuzungura.
Umwamikazi Mantfombi niwe wari ikirenga mu bagore b’Umwami, kuko yakomokaga mu muryango wundi w’abami – se yari Umwami Sobhuza II kandi musaza we ni Umwami Mswati III wa Eswatini.
Kurongorwa mu ba-Zulu byazanye n’ingingo ko umuhungu we wa mbere azaba ari we samuragwa wa mbere w’ingoma ku rupfu rwa se.
Ubwo Umwamikazi Mantfombi nawe yapfaga hashize ukwezi kumwe gusa asigiwe ingoma, umuhungu we Misuzulu ka Zwelithini yahise aboneka nk’ugomba kwima ingoma. Kandi mu irage rya nyina yari yavuzwe nk’umuragwa.
Gusa umuryango w’umwami wari wacitsemo ibice bitatu, burikimwe gishyigikiye igikomangoma kifuza – Misuzulu ka Zwelithini, Simakade ka Zwelithini na Buzabazi ka Zwelithini.
Muri Werurwe(3), perezida wa Afrika y‘Epfo yemeye byeruye ko Misuzulu ka Zwelithini ari we mwami mushya w’aba-Zulu, ariko ikirego mu rukiko cyahise gitangwa n’umuvandimwe we, Mbonisi Zulu, wasabye urukiko guhagarika iyimikwa rye.
Gusa urukiko rwaje kwanga ubu busabe rwemeza ko imihango yo kumwimika ikomeza.
Icyumweru kimwe mbere y’uko Misuzulu yimikwa, undi muvandimwe we kuri se, Igikomangoma Simakade cyimitswe n’itsinda rito rimushyigikiye mu muryango w’ibwami.
Abamushyigikiye bavuze ko ari we ukwiye ingoma kuko ari we muhungu w’imfura y’umwami, ariko Minisitiri w’Intebe w’ubwami Mangosuthu Buthelezi ibi yabyise “ubusazi bw’ubushotoranyi”.
Hagati aho, abavandimwe batatu b’umwami Zwelithini kuwa kane batumije ikiganiro n’abanyamakuru batangaza ko Igikomangoma Buzabazi ari cyo bemeje nk’umwami, bavuga ko ari we wari inkoramutima ya se.
No kuwa gatandatu ku munsi wo kwimika Misuzulu, bashiki be babiri kuri se batanze ikirego kihutirwa mu rukiko ngo ruhagarike uwo muhango.
Aba bagore, ibikomangoma Ntandoyenkosi na Ntombizosuthu bareze bavuga ko irage rya se ryagaragajwe ari irihimbano.
Ikirego cyabo urukiko rwaracyanze.
Misuzulu yashyigikiwe cyane n’abandi nabo bo mu muryango, bavuga ko imigenzo yabo imugena nk’umuragwa nyakuri.
Kuba uyu mwami avuka kuri nyina uva muri Eswatini, bivuze ko atari umu-Zulu 100%, niyo mpamvu bamwe batamwemera ndetse batigeze bemera nyina nk’Umwamikazi ukomeye.
Mu gihe amahari arimo guca ibintu, benshi babona ko ingoma izabona uko yitunganya ubwayo mugihe umwami mushya azimikwa akanamurikirwa rubanda mu muhango ukomeye wa tariki 24 Nzeri(9) – umunsi w’ikiruhuko muri Afrika y’Epfo – bikaba ari byo byarangiza amahari.
Uwo ni umunsi wahiswemo neza, kuko mbere wari umunsi w’ikiruhuko uzwi nk’Umunsi wa Shaka – umunsi ibihumbi by’aba-zulu bajya gusura umusezero (imva y’umami) we mu kumushimira kunga ubumwe bw’impugu y’aba-Zulu.
NewLatter Application For Free