Intambara yo muri Ukraine ni ingingo yaganiriweho mu nama kuri telefone ku cyumweru, yari irimo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, Perezida w’Amerika Joe Biden, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na ‘Chancellor’ w’Ubudage Olaf Scholz.
Nyuma yuko irangiye, bashishikarije abasirikare kwigengesera mu nkengero z’uruganda rw’ingufu kirimbuzi rugenzurwa n’Uburusiya rwa Zaporizhzhia rwo mu majyepfo ya Ukraine.
Imirwano yongeye kubura muri ako gace, yatumye habaho ubwoba bwuko hashobora kubaho amakuba mabi cyane aruturutseho aruta ayabaye ku ruganda rwa Chernobyl mu mwaka wa 1986.
Abo bategetsi bakiriye neza amasezerano – ku wa gatanu yemejwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin – yo kwemerera abagenzuzi b’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) gusura urwo ruganda mu gihe kiri imbere.
Uko ari bane banavuze ko bemeranyijwe ko “ubufasha kuri Ukraine buzakomeza mu kwirwanaho kwayo ku bushotoranyi bw’Uburusiya”.
Ku cyumweru, Ukraine yatangaje ko habayeho ibindi bitero by’ibisasu bya misile, cyane cyane mu mujyi wa Nikopol, uri hafi y’uruganda rwa Zaporizhzhia.
Ku wa gatandatu, ikindi gitero cy’indege ntoya itarimo umupilote (drone) cyibasiye amato y’intambara y’Uburusiya yo mu nyanja y’umukara (Black Sea/Mer Noire) mu mujyi wa Sevastopol uri mu mwigimbakirwa wa Crimea wigaruriwe n’Uburusiya.
Abategetsi b’Uburusiya baho bavuze ko drone ya Ukraine yahanuwe.