Headlines

'Kariya kana kazaba akagabo' – 'Sekuru wa Yvan Buravan'

Spread the love

Abantu babarirwa mu bihumbi baraye bakoraniye mu kigo cy’inama kizwi nka Camp Kigali, naho abarenga ibihumbi amagana bakurikirana kuri YouTube umuhango wo gusezeraho umuhanzi Yvan Buravan wapfuye mu cyumweru gishize afite imyaka 27 azize indwara ya cancer. 
Abantu basanzwe, umuryango we, inshuti ze, abaganga, abaminisitiri, abahanzi benshi, abanyamadini, n’aba ambasaderi bagaragaye muri uyu muhango wamaze amasaha arenga ane.  

‘Aka kana kazaba akagabo’ – Sekuru


Abavuze amagambo barimo abahanzi, abategetsi, n’umuryango we, bibanze ku gushima imico, imyifatire, imibanire, n’ibikorwa by’ubuhanzi byaranze Yvan Burabyo wamenyekanye nka Yvan Buravan. 
Se, Michael Murabyo, yavuze ko uyu muhungu bamubyaye ari bucura akurikira uwamurutagaho imyaka itandatu. Kandi ko akiri muto sekuru yigeze kuvuga ko abona ‘azaba akagabo’.  Ati: “Twari tuzi ko twahagaritse. Kuvuka kwe wari umugisha kuko ni ho twari tugitaha mu Rwanda. 
“…Ariko ubundi ntabwo twari twabipanze, twamwise Dushime kuko twashimiraga Imana ko tumubonye. Yitwa Dushime Burabyo Yvan burya no mu ndangamuntu ye ni ko handitse.” Uyu mubyeyi we yavuze uko we n’umuryango we babaye hafi ya bucura bwabo mu rugendo rwa muzika yatangiye ari muto. 
Mu 2009, ubwo yari afite imyaka 14, Buravan yabaye uwa kabiri mu irushanwa rya muzika ryateguwe na kompanyi y’itumanaho ya Rwandatel. 
Se yagize ati: “Aho hose naramuherekezaga…yewe no mu mujyi yari atarahamenya yiberaga [mu rugo] Kimisange…naramuherekezaga.” 
Yavuze kandi ko yatunguwe n’uburyo uyu muhungu we yamusabye ko bakorana indirimbo akoresheje icyuma cya Armonica nawe yajyaga avuza akiri muto. 
Ati: “Byatumye nyifata kuko nari narayibitse…ntangira gukora imyitozo, tuyikora hamwe dukora indirimbo ya Garagaza tugira n’amahirwe tubona ibaye nziza. 
“Aha ni ukubereka ko no mu rugendo rwe rwa muzika twamushyigikiraga.”
Bamwe mu bo mu muryango we, uhereye ibumoso; se, nyina, mushiki we, na bakuru be
Yvan Buravan benshi bamuvuze amagambo meza yo gushima ibikorwa by’urukundo, guteza imbere umuco no kubana n’abandi neza byamuranze. 
Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, yihanganisha umuryango we, yagize ati: 
“Mwabuze umwana natwe twabuze umuhanzi w’indashyikirwa mu gihugu cyacu, kandi twabuze urubyiruko rw’intangarugero. 
“Yari impano ni yo mpamvu twese turi hano kuko yatubereye umugisha.”
Minisitiri Mbabazi nyuma yo kuvuga ibyo na we azi n’ibyo ashima kuri Buravan, yagize ati:
“Abenshi muri aha rero muri urubyiruko, twize isomo ki mu buzima bwa Yvan?”
Mbabazi yavuze ko leta yagize uruhare mu kuvuza uyu muhanzi wapfiriye mu Buhinde ari kuvurirwayo.
Naho se Michael Burabyo yavuze ko yibuka ko sekuru w’uyu muhanzi yigeze kumuvugaho amagambo y’ibyo amubonamo. 
Ati: “Data umbyara akiriho, yigeze kumureba akiri akana ati ‘kariya kana kazaba akagabo’ nyoberwa aho abikuye.” 
Burabyo yavuze ko umuhungu we yifuzaga kugera kure. 
Ati: “Mu by’ukuri ni uko Imana yabigennye ukundi, twari tumufitemo icyizere ko azaba umuhanzi ukomeye, kuko yari umuntu ufite intego. 
“Tubabajwe n’uko agiye kare kandi yari agifite ibyo gukora, yari afite imishinga myinshi.” 
Biteganyijwe ko uyu muhanzi ashyingurwa uyu munsi ku wa gatatu i Kigali.

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading