
Perezida Yoweri Museveni yatangaje kuri Twitter ubutumwa avuga ko Gen Elly Tumwine yapfuye saa 5:46 z’igitondo cya none kuwa kane i Nairobi azize cancer y’ibihaha.
Yanditse amagambo yo kumushima ibyo yakoze, ati: “Byinshi bizavugwa kuri we nyuma”. Yihanganisha umuryango we
Tumwine ukomoka i Mbarara mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, ni umwe mu batangije ‘National Resistance Army’ (NRA), inyeshyamba zarwanye imyaka itanu zikageza Yoweri Museveni ku butegetsi.
Mu cyumweru gishize ni bwo Gen Tumwine, wari ufite imyaka 68, yajyanywe n’indege ku bitaro bya Aga Khan i Nairobi.
Icyo gihe hatangajwe amakuru ko yaba yashizemo umwuka, ariko konti bwite ye ya Twitter itangaza iyahakana ivuga ko akiriho.
Ubu butumwa buri hasi ni ubwa Anita Among ukuriye Inteko ishingamategeko ya Uganda.
Tumwine ni nimero ya kabiri mu barwanyi bakuru batandatu bari bagize icyahoze ari NRA kugeza tariki 26 Mutarama(1) 1986, nk’uko biri mu itegeko ry’igisirikare cya Uganda ryo mu 2005.
Abandi ni Perezida Museveni, umuvandimwe we Gen Salim Saleh Akandwanaho, Gen David Tinyefuza (ubu witwa David Sejusa), Eriya Kategaya (utakiriho) na Brig Gen Matayo Kyaligonza.
Tumwine, yagiye mu myanya itandukanye muri leta ya Uganda mu myaka irenga 20 ishize, irimo Minisitiri w’umutekano, Minisitiri w’ingabo wungirije, kandi yabaye igihe kinini mu nteko ishingamategeko nk’uhagarariye ingabo.
Yibukwa ubwo mu myigaragambyo yo mu kwiyamamaza ku matora yo mu 2020 abashinzwe umutekano bishe abantu 50 bigaragambya, Tumwine wari Minisitiri w’umutekano yagize ati:
“Polisi ifite uburenganzira bwo kukurasa ikakwica, igihe hari urwego ugezeho rw’urugomo.”
Mu 2020 yavanywe muri guverinoma ndetse muri Gicurasi(5) uyu mwaka ashyirwa mu kirihuko cy’izabukuru mu gisirikare afite ipeti rya jenerali.
Elly Tumwine yahoze ari umwalimu ndetse yari umunyabugeni, n’umunyamuziki.
Tumwine yize amashuri ya gisirikare muri Uganda, Tanzania no mu cyahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti, nk’uko biri mu mwirondoro we.
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko bazakomeza kumwibuka kubera amagambo ‘mabi’ yavuze asa n’uha polisi impamvu yo kwica abasivile.
NewLatter Application For Free