Mesnier yamenyekanye cyane nyuma yo kwandika ko mu myaka 27 yamaze atekera White House, atigeze na rimwe agabura ifunguro rimeze kimwe inshuro ebyiri (yahoraga ahinduranya). Mesnier yatangiriye akazi ke muri resitora yo mu cyaro cyo mu Bufaransa.
Yubatse izina mu mahoteli akomeye y’i Paris mu Bufaransa, i Hamburg mu Budage, i London mu Bwongereza n’i Bermuda (ubutaka bwo mu mahanga bw’Ubwongereza), mbere yuko ajya mu bakozi bo mu nzu ya Perezida w’Amerika.
Amakuru avuga ko yahawe akazi nyuma yuko yemeje (anyuze) Rosalynn Carter, umugore wa Perezida Jimmy Carter, amusezeranya kuzajya yibanda ku mafunguro yo kwikuza (desserts) arushijeho korohera, nk’imbuto (ivyamwa mu Kirundi).
Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton wahoze ari Perezida w’Amerika, yatangaje kuri Twitter ifoto ari kumwe na we hamwe n’umugati wo kuri Noheli, agira ati:
“Mfite byinshi byiza nk’ibi nibukiraho Umutetsi Mesnier”.
Ikigo ‘Ronald Reagan Presidential Foundation and Institute’ kibungabunga umurage wa Ronald Reagan wabaye Perezida w’Amerika, cyavuze ko “umurava, umuhate, no gukunda akazi ke bizahora byibukwa”.
Mesnier yavuze ko yihaga intego yo kuba ahugije (guhuza) ababa muri White House.
Yigeze kubwira igitangazamakuru the Canadian Press cyo muri Canada ati:
“Mbaye nashoboye gukuraho icyo gitutu mu gihe cy’iminota itanu, ubwo mba nakoze akazi kanjye.
“Iyo yari inshingano yanjye muri White House, gushyira akanyamuneza mu maso y’abo mu muryango wa Perezida”.