ONU yamaganye Uburusiya kwigarurira ubutaka bwa Ukraine... Burundi na Uganda byifashe

Spread the love
Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoye ku bwiganze umwanzuro wamagana ko Uburusiya bwiyometseho intara enye za Ukraine. 
Uwo mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 143 – mu gihe ibihugu 35 – birimo u Burundi, Uganda, South Sudan, Ubushinwa n’Ubuhinde – byifashe. 
Kimwe n’Uburusiya, ibindi bihugu bine – Belarus, North Korea, Syria na Nicaragua – byo byatoye byanga icyo cyemezo cyo kwamagana icyo gikorwa.  
Nubwo ari itora ry’umugenzo, nibwo bwa mbere umubare munini muri ONU utoye wamagana Uburusiya kuva bwatera Ukraine.  
Uko ibihugu byatoye
Ukraine imaze iminsi isaba ibihugu bya Africa kuyishyigikira. Mu ntangiriro z’uku kwezi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo Dmytro Kuleba yasuye ibihugu bya Africa abisaba gushyigikira Kyiv.  
Gusa byabaye ngombwa ko ahagarika ingendo ze zitarangiye kuko ingabo z’Uburusiya zari zongeye kurasa mu mijyi itandukanye muri Ukraine.
Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ashimira ibihugu byatoye byemeza uwo mwanzuro. 
Zelensky yanditse kuri Twitter ati: “Isi yabigaragaje – kugerageza kunyaga ubutaka ntacyo bimaze kandi ntibizigera byemerwa n’ibihugu byigenga. Ukraine izagarura ubutaka bwayo bwose.” 
Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko iri tora ari “ubutumwa bweruye” kuri Moscow.  
Ati: “Uko iyi ntambara yifashe biraboneka kuri bose, kandi isi itanze ubutumwa bweruye busubiza – Uburusiya ntibushobora gusiba igihugu kigenga ku ikarita.” 
Iri tora ry’inama rusange ya ONU ryasabwe nyuma y’uko Uburusiya bukoresheje imbaraga zabwo za Veto buhagarika igikorwa cyabukorerwa mu kanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU. 
Nk’abakagize bahoraho, Ubushinwa, Amerika, Ubufaransa, n’Ubwongereza nabyo bifite imbaraga za veto. Ariko nta mwanzuro utambuka ibihugu byose bifite veto bitawemeje. 
Hashize igihe hari abasaba ko Uburusiya bwamburwa imbaraga za veto muri iyo nama y’umutekano ku isi kubera gutera Ukraine.
Ku itora ryo muri Werurwe(3) ryo kwamagana ibitero by’Uburusiya, ibihugu byo muri Afurika nk’u Burundi, Uganda, Tanzania na Sudani y’Epfo byarifashe, gusa ku mwanzuro wo mu ijoro ryo kuwa gatatu Tanzania yatoye yamagana Uburusiya. 
Mu cyumweru gishize, mu birori bikomeye i Kremlin, Perezida Vladimir Putin yasinye inyandiko zemeza ko ibice by’uburasirazuba bwa Ukraine bya Luhansk, Donetsk, Zaporizhzhia na Kherson ari ubutaka bw’Uburusiya. 
Ayo masezerano yasinywe kandi n’abategetsi b’izo ntara enye bashyizweho na Moscow kandi yaje nyuma y’amatora ya referendum muri utwo duce, amatora yamaganywe n’ab’iburengerazuba. 
Uyu mwanzuro wa ONU watowe wasabaga umuryango mpuzamahanga kutemera ko Uburusiya bwiyomekaho ziriya ntara, unasaba “kwisubiraho ako kanya”.   
Ibihugu byo muri aka karere ka Africa nka Kenya, Rwanda, Tanzania, DR Congo, na Somalia byashyigikiye uwo mwanzuro.  
Mbere y’iri tora, Amerika yari yaburiye ko “igihe cyo kwifata cyarangiye” ku ntambara y’Uburusiya.
Ned Price umwe mu bavugizi b’ububanyi n’amahanga bwa Amerika yari yagize ati: “Nta kintu cyo kwifata kigomba kubaho ku bihugu byemera amahame shingiro ya ONU.  
“Iyi ntambara ni ubushotoranyi bw’Uburusiya muri Ukraine, ariko ingaruka zayo ni ngari kurushaho.”  

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×