Minisiteri y’ubutegetsi, iterambere, n’umutekano yatangaje ko Abarundi babujijwe kujya muri Serbia nubwo baba bafite ibyangombwa byose bisabwa.
Itangazo rigufi bashyize kuri Twitter rivuga ko abafite passports zisanzwe na visa batemerewe guhagurukira ku kibuga cy’indege cya Bujumbura “ndetse no mu bihugu bituranyi”.
Muri iyi minsi ishize hari benshi mu berekeje muri Serbia, aho bari bemerewe kujya nta visa, bahuye n’ibibazo bageze mu bihugu nka Turkiya na Qatar basabwa visa, bahera mu nzira.
Amashusho atandukanye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaryamye ku bibuga by’indege, abandi babaza inzego z’umutekano zaho cyangwa abahagarariye u Burundi mu mahanga icyo babafasha.
Ku_cyumweru nijoro, Minisiteri y’ubutegetsi yavuze ko kuva kuwa kane Abarundi 68 bari bagiye mu Bubiligi, Croatie n’ahandi baciye muri Serbia bagaruwe mu gihugu cyabo, abandi 15 bategereje i Kigali, naho “uyu munsi abagera ku 100 bategerejwe i Bujumbura”
Abarundi biganjemo urubyiruko bafashe ingendo berekeza muri Serbia kugira ngo bakomereze mu bihugu bindi by’iburayi gushaka imibereho.
Abaheze mu nzira baganiriye n’itangazamakuru mpuzamahanga ku cyumweru bavuze ko batifuza gusubira mu Burundi kubera impamvu zitandukanye.
Umugore umwe ufite abana babiri umwe w’imyaka 3 uwundi w’umwaka umwe wari wabujijwe kurenga muri Turkiya kuko nta visa afite yagize ati: “Aha mpamaze icyumweru kirenga. Nazanye na musaza wanjye n’abana babiri. Nakoresheje miliyoni zigera kuri 30.
“Benshi baje bagurishije ibyabo byose bazi ko bagiye gushaka ubuzima i Burayi. Basubiye inyuma bazagana hehe?”
Minisiteri y’ubutegetsi mu butumwa bwayo buhagarika Abarundi kujya muri Serbia yagize iti: “Abo Barundi bashishikarijwe gukoresha ubwo bushobozi bw’ingendo mu mirimo yo kwiteza imbere mu Burundi.”
Umwe yasubije ubu butumwa bwa Minisiteri y’ubutegetsi ati: “Nimudahanga imirimo kandi mugaha amahirwe bose mutarebye ku mahitamo yabo ya politike, n’amoko ibi bizakomeza kwiyongera kurushaho…”