Malawi: Induru ikomeje kuvuga mu kujijisha iby'urupfu rwa Emile.

Spread the love

Abanya Lilongwe 40 babagurano bayobowe na MadameTracy Bennie bazindutse bigaragambya ku bw’urupfu rw’umunyarwanda w’umumalawi.

MadameTracy Bennie wambuye GIRAMATA akayabo , ari ku mwihimuriraho mu myigaragambyo ku rupfu rw’uwahoze ari umugabo we.

Aba bigaragambya baramagana polisi y’a Malawi bayishinja kurya ruswa.

Gusa nta munyarwanda wahakandagiye.

Mu gihe imyigaragambyo nk’iyi iba yakuriwe n’abavandimwe ba Emile.

Kuri uyu 30/11/2022 ku kibuga cya Kamuzu Central Hospital ha hagurukiye abanyakiraka bari mu myigaragambyo.

Berekeza ku nteko Nshingamategeko ya Malawi iherereye city center i Lilongwe.
Mu nduru ndende abo bigaragambya bavugaga bati:” POLSI IGOMBA KUGARAGAZA UBUTABERA KU RUPFU RWA EMILE, bakongera bati NIBA UYU MUNSI ARI EMILE, EJO NINDE? BAPOLISI MUGABANYE RUSWA IGIHUGU KIRI MU KAGA.”

Ibi bije bikurikira guterana amagambo hagati mu muryango wa nyakwigendera ku rupfu rwe NKUKO TWABYANDITSE mu nkuru y’ubushize.

Amakuru URTV ihabwa n’umwe mubashinzwe umutekano utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko iyi myigaragambyo ititabiriwe n’abarenze 40. Kuko kwishyura abigaragambya biba bitoroshye.

LERO NDI A EMILE, KODI MAWA NDI NDANI? “Uyu munsi niba ari Emile, ejo ni nde?

Inyandiko aba bigaragambya batanze iravuga ko bikomye polisi itarakoze akazi kayo neza, muri raporo y’impanuka yahitanye Umuherwe Emile.
Nyuma yo gushyikiriza urwo rwandiko abo barugene, abigaragambya bahawe gasopo ngo bahite bataha, buri WESE iwe batagize andi makoraniro yahungabanya umutekano. Kuko kuva ejo ku mugoroba , byahwihwiswaga ko umugambi w’iyi myigaragambyo, ari gusahura amaduka ya G. Gentille wari waratandukanye na Emile.

Umutekano wari wakajijwe, Abashyushyarugamba b’imyigaragambyo bari kwemerera abashinzwe umutekano ko barafatanya , ntihagire uhutaza undi.


URTV irakomeza ikurikirane iherezo ry’iyimyigaragambyo y’uyu munsi. Nihagira ikindi kiba turabibageza ho

NewLatter Application For Free

7 thoughts on “Malawi: Induru ikomeje kuvuga mu kujijisha iby'urupfu rwa Emile.

  1. Nyine akaruta akandi karakamira, kuva tukiri ku isi ibyo ntibizabura; twaba tugushije ishyano no mwijuru bibayeyo mwokanyagwa me!
    Isi nti sakaye; abatanyagirwa suko muri ahatava , ahubwo ni uko muri aho imvura itari kugwa.

  2. Ncuti banywanyi b’Ijwiryurugwiro radiyo na terevisiyo, ku bwo kubahana dutange ibitekerezo mu kinyabupfura.
    RTv URUGWIRO, Equipe y’abantisi turabashimiye!

  3. Ese ubundi abigaragambya barashaka ko hakorwa iki? Nge ndabona niba ari umunyarwanda bakiyambaza ambassade ikabibafashamo. Byakoroha pe. Icyancanze nuko ngo higaragambije abagurano babacewa. Ka nicecekere da !
    GASANA
    i NYAMIRAMBO

  4. Mwese muri ibisambo. Nimurye umukire munamurye atakiriho. Ese mwamuretse akaruhuka ncuti. Muzarya kugeza ryari. Iyi deal uyirimo wese iri kumugaburira neza.
    Mbega ubutindi. Mwagiriye imbabazi nibura abana yasize koko.
    #Mukangenzi Judith
    i Mangoche

  5. @nyanbyenda
    Uri zezenge… Ubundi se utazi Emile ninde ushatse kuvuga Sha. Wanjiji we! Ceceka aho. Turabazi, ntacyo muzageraho. Muzahora muhakirizwa.

    Silas Bihira i Kasungu

  6. Umukire ntagenda wenyine nyine! Ejo cg ejobundi muzamukurikira… Uzi Emile neza ntiyata umwanya muri Ibi. N’abo mwagiye kwigaragambyaho bari – bamurwaye kubera amanyanga bakoranaga, n’amafranga bamwambuye.

    Nyabyenda jean Pierre I Lilongwe

    1. Ariko ikigaragara nuko Ari amasade y’uRwanda cg Diaspora yarwanda yahari Malawi itita no kubanyarwanda sinzi ibyo baba batekereza kubanyamuryango bayo!! Nzi neza ko ntanurahamagara Giramata cg umwe mubagize umuryango wo kwa nyakwigendera Emile nibura ngo banumve ikibazo kuburyo banabunga kuko ikibazo Kiri hagati yabo gusa abanyeMalawi bo iyo ubakaye amafaranga banasenya ibitaro cg amashuli kdi Ari na bo bayigiramo cg bayivuruzamo.

Comments are closed.

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×