Ubushize twasize Ketty yibaza niba ari bukingurire umuntu wari ukomanze ku muryango w’icyumba cye
Reka dukomeze n’urungano.
Narabanje ngira ubwoba nibaza ikigiye kuba nimara gufungura kuko nakekaga ko ari umwe mu babyeyi banjye,dore ko bari baziko ntajya mfata ibisindisha kd icyumba cyanjye nari nacyujuje nta ruhakaniro mfite.
Ubwo nahise mfata imyenda yanjye ngerageza guhanagura aho narutse ariko nubundi umwuka w’inzoga wanze gushiramo, yewe nteramo n’imibavu (parfum) ngo ndebe ko bishira niko uwo muntu yakomezaga gukomanga. Ubwo niyemeza gufungura ndavuga nti nubundi ni hahandi urwishigishiye ararusoma.
Narafunguye n’igihunga cyinshi hamwe n’ubwoba nsanga ni umukozi w’iwacu ndiruhutsa nti:”Ahwiiiiiii” numva nshimye Imana yo indokoye kuba atari ababyeyi banjye, Ubwo nahise mubaza nti :”ni Iki kikugenza?” aransubiza ati nabonye hari uko waje umeze bitandukanye nuko nkuzi, niyemeza kuza kureba uko waramutse. Arambaza ati ubu se ntushonje?! Uwagira ikintu nkuzanira? Ndamubwira nti “Oya Sha mbabarira ubanze untunganirize kino cyumba nanjye njye muri douche ndebe ko nagarura imbaraga.”
Nuko njya gukaraba nawe ankorera isuku mu cyumba, amaze kunkorera isuku yahuye na Mama mu gikari amumbajije amubeshya ko ngisinziriye, Mama nawe ntiyabitindaho. Asubiye mu nzu umukozi agaruka kundeba arambwira ati ahubwo ntago uzi ikintu kivura hang-over, ubwo hangover sinari nzi n’icyo bisobanura, ati unyoye akandi kantu (inzoga) wahita umererwa neza, mpita muhakanira nti Reka reka sinakwongera kunywa inzoga icyo zankoreye ndakizi noneho Ubu sinzi nibyo nanyoye ibyaribyo.
Arakomeza arambwira ati :”wowe uri umwana mu gakino ahubwo reka nkubwire ikintu kiri butume umererwa neza, wowe reka ba Mama wawe bajye ku kazi njye kukazana nanjye ngakumbuye kubi!”Ndamubaza nti Ubu koko nturi kunshuka?! Aransubiza ati reka reka sinagushuka ngufata nk’umuvandimwe erega! Nuko agenda yiruka asanga ba Mama bagiye kare ubwo ahita ajya kuri boutique kukazana. Kuberako iby’inzoga ntabisobanukiwe sinibuka n’ubwoko yazanye yarapfunduye turasangira ariko nkumva birarura cyane gusa byageze nyuma numva ntangiye kumenyera ark nkumva ndi mu yindi si. Ubwo twatangiye kuganira anyemezako kunywa ntayo bitwaye,twakomeje tuganira bigera aho turizerana kuko nawe yari yambwiyeko ajya anywa inzoga rwihishwa nibutse n’ukuntu yanze kunteza ababyeyi, mubwira ibyambayeho byose nawe ansezeranya ko atazamvamo.
Yarambwiye ati rero niba ucyeka ko wanasama reka nkubwire uburyo dukoresha maze impungenge zigashira. Yandangiye umuti wo muri pharmacie banywa ubwo gusama bigahagarara (Pillule du lendemain) numva ngaruye icyizere ko nta kibazo ndi bugire. Naragiye ndawugura ngo nsubire mu rugo ndyame nti wenda biragera nimugoroba nagaruye imbaraga. Ngeze kuri pharmacie maze kugura uwo Muti nsohotse mba mbonye Paul hirya yanjye ari mu kazi,imitima imbana myinshi umwe ukambwira uti musuhuze dore ntimuherukana, undi ukambuza gusa nanone nkibaza ukuntu agiye kwongera kumbona nanyoye inzoga noneho ari ku manywa y’ihangu!
Nafashe icyemezo cyo kumukwepa kugirango atanshishamo ijisho cyane ko numvaga naramwikundiye.
Nafashe moto ngo ingeze mu rugo ark ngeze hafi numva nshaka gukomeza kwinywera inzoga, nsha kuri boutique njyana izindi nzoga turakomeza turinywera turasinda bikomeye noneho ntangira kwumva nkumbuye Paul nubwo nari nafashe téléphone ndamuhamagara akinyitaba ntangira kumubwira ukuntu namukunze nkimubona, mbese imitoma ndayimanuka ,,, Paul aratangara cyane kuko yumvaga ko mvuga bidasanzwe.Arambaza ati: Ketty umeze neza ? Ndamusubiza nti meze neza cyane ahubwo ndumva nakubona! Ariko ubwo navugaga ururimi rutava mu kanwa ,abyumvise arambaza ati: “Ketty wongeye kunywa inzoga?” Ndamusubiza nti Oya rwose ahubwo ndumva urukundo rwandenze nti ahubwo urihe ngo nze kukureba? Aransubiza ati ndi mu kazi ntago byakunda ndamubwira nti reka basi nze ngusuhuze gusa ndumva kukubona aricyo kintu nshaka.
Paul arambwira ati Ketty ryama uruhuke ahubwo nindangiza akazi ndaza kukureba gusa we yari yarangije kwumva ko nagasomye ansezeranya ko ari buze kumpamagara akansura. Ubwo nahise ndyama gato ntegereje ko Paul ampamagara,ubwo mba ndasinziye ndaheza nkangura n’imodoka ya papa numvaga ivuza amahoni cyane.
Nategereje ko umukozi akingura ndaheba nuko ndabyuka ngiye kureba nsanga nawe igitotsi cyamutwaye,ngenda niruka njya gukingurira papa ,akimbona arambaza ati ese ko mwatinze gukingura byagenze bite ? Claudine arihe? Ndamusubiza nti yarwaye umutwe kuva kare nanjye nari ndyamye niyo mpamvu.Arambaza nanone ati :ubundi wowe usigaye ubahe ko ntaguheruka? Ndamubeshya nti tumaze iminsi turi kwiga isomo rikomeye nkava ku ishuri naniwe cyane ngahita ndyama ,hakaba nubwo mugiye ku kazi ntarabyuka kubera umunaniro.
Ahubwo hari syllabus ngomba kugura kandi igura ibihumbi icumi (10k) akora mu mufuka ahita ayampa nuko yinjira munzu. Mu mutima ndibwira nti: Ba Keza nubundi ibyabo ni ukuntera ibibazo gusa ahubwo nzajya nigumanira na Claudine nabonye ariwe nshuti y’ukuri nubwo ari umukozi w’iwacu.
Ubwo mama hari umuntu urwaye yabanje gusura kwa muganga ari butahe bwije,numvise zinshizemo kuko kuri pharmacie bari bambwiye ko ako kanini ntagomba kukanywa inzoga zanshizemo nigira inama nti reka ntunywe mama ataraza ariko nkumva sindamererwa neza byuzuye,nanga kunywa wa muti ahubwo mbanza kunywa amazi menshi nk’uko Claudine yari yambwiye ko amazi atuma inzoga zishira mu mubiri vuba.Nahise mshyira ako kanini mu mufuka w’ikabutura nari mambaye ,hashize akanya mama aba aratashye yicara muri salon,dore ko yari avuye kwa muganga ananiwe kandi na telephone ye yazimye.Ahita ampamagara ngo mutize telephone,nkoze mu mufuka nyikuramo ka kanini nako gatakara hasi doreko kari kakiri mu gakarito!
Mana yanjye weee! Noneho ndazibandwa nzerekeza hehe koko?mama nambonana uyu muti ndamukizwa n’iki nonehooo!!!!!?
NewLatter Application For Free