Malawi : Urupfu rwa Emily, ngiyi raporo none hakurikiyeho ifatwa rya HAWA?

Spread the love

Nk’uko twabibasezeraniye ko tuzakomeza gukurikira iby’urupfu rw’umuherwe w’umunyarwanda wapfuye akiri muto mu rucyerera rwo kuwa 17/10/2022 mu gihugu cya Malawi, URTV yabagereye ku kuri nshirakinyoma!

Hashimu HAWA

Binyuze mu bakunzi ba URTV i Lilongwe, twabashije kubona icyegeranyo cyakozwe kuri uru rupfu mbere y’uko gisakara. Uru rupfu rwakomeje gushyamiranya abatari bacye , harimo gucyekacyekana, noneho raporo ya muganga ihinduye ibintu. Ni iki gikurikira iyi raporo ?

Hagati aho Rafiki , uwari utwaye imodoka yari itwaye nyakwigendera, mu mpanuka itarashizwe amacyenga , kugeza ubuaracyari mu maboko y’ubutabera i Maula prison.

Amajwi y’abatari bacye bakomeje kunenga inzego z’umutekano kuba ntacyo zakoze kuri

uru rupfu. Imyigaragambyo inyuranye yarakozwe.

Gusa, Hashimu HAWA, uwari inshoreke ya Emily utarakunze kugaragara muri iki kibazo,

 n’ubwo Emily yapfuye yari yataramiye ku uyu mugore.

Iyi raporo ije itunga agatoki uyu mugore mu buryo buziguye, nka nyirabayaza.

Nk’uko tubicyesha raporo yasinywe ho na Senior Forensic Clinical Officer mu bitaro

bikuru bya KAMUZU, Bwana  Andrew MASTER MWALE ku wa 20/12/2022 igaragaza ko

Emily yahitanywe n’ibintu bibiri.

Nk’uko inyandiko y’iyi raporo URTV ifitiye kopi, mu nyandiko y’amapaje atanu, uwari ukuriye itsinda ryakoze aka kazi yahamije ko raporo ayisohoye nta gitutu nta n’ingufu ashyizweho ko ikurikije ikinyamwuga.

Amaze kurahira atyo yemeje ko Emily yahitanywe n’ibintu bibiri nkuko twabikomojeho haruguru.

Dr J. NKHOMA yishyuje HABIMANA Fabien amakoca ibihumbi 40 kuri serivice ya toxicalogy ku itariki 8/12/2022, Hakaba ari kuri imwe muri iyo mirimo yishyuwe na Fabien uyu Andrew MASTER MWALE Senior Forensic Clinical Officer mu bitaro bikuru bya KAMUZU n’itsinda bafatanije bifashishije bemeza iyi raporo.

Andrew MASTER MWALE yemeje ko uruhurirane rw’uburozi bwa chlordane bwanyuze mu kanwa no gusandara ku mugarura (inferior venacava) arirwo rwahitanye Emily.

Ikibazwa ni uburyo Emily wari wiciye akanyota umugoroba wose kwa HASHIMU  yanyoye ubu burozi ahandi atari aho yari yataramiye.

Umuganga ntiyavuze niba uku guturika ku mutsi w’umujyana kwaratewe n’ubu burozi cyangwa ari impakuka ya Minubus ifite numero KK 3519 yari iya Emily.

N.B: (URTV ikomera ku mutekano w’abatanga ibihamya mu makuru, ariko mu kumara impungenge abasomyi bacu; USHAKA GUSOMA RAPORO YOSE TWAYIMUGEZAHO ANYUZE KURI WHATSAPP +33745533821 mu buryo bwa bwite, ushobora no kutwandikira unyuze aha ukareba ahagana hepfo!

Amagambo abanziriza asoza ,Andrew MASTER MWALE Senior Forensic Clinical Officer mu bitaro bikuru bya KAMUZU,yatanzemo umwanzuro

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×