Headlines

Uko umubikira n’umufurere b'abakarmelita bakundanye bagashyingirwa

Spread the love

Umubikira Mary Elizabeth yari yarabayeho ubuzima burebure kandi bucecetse cyane aho yamaraga iminsi myinshi mu cyumba cye asenga muri ‘couvent’ yo mu majyaruguru y’Ubwongereza.

Robert yibazaga ko uko agiye gutangira ubuzima bushya ku myaka 53

Ariko guhura n’umugabo wihaye Imana byatumye uyu amwoherereza amagambo yamusize mu rujijo: “Wava muri ubwo butumwa bwawe tukibanira?” 

Imyaka 24 ari mu kibikira, guhura guto n’uwo mufurere mu birongozi by’inzu y’abihaye Imana (couvent) y’i Preston mu gace ka Lancachire, kwahinduye byose ku mubikira‘Soeur’ Mary Elizabeth.   

Furere Robert yari yaje muri urwo rugo rw’ababikira b’aba- Carmélite kureba niba yahabona icyo kurya. Mu kumwakira, ukuriye Mary Elizabeth yahamagawe hanze kugira ngo yitabe telephone, maze abo bombi basigara bonyine.  

Elizabeth ati: “Bwari ubwa mbere duhuye. Twari twicaye ku meza mu gihe yariho afata ifunguro, kandi umukuru wacu ntiyagarutse, byabaye ngombwa ko muherekeza.” 

Mu guherekeza Robert, amufunguriye urugi ngo asohoke, yakoze gato ku kuboko kw’ikanzu yiwe, ‘Soeur’ Mary Elizabeth avuga ko yumvise ikintu kimeze nk’umutingito.  

Ati: “Numvise ikintu kidasanzwe, numvise bimbangamiye ukuntu. Nuko nibaza niba nawe yacyumvise. Ubwo namuherekezaga rwose nabyo numvaga bimbangamiye.”  

Yibuka ko hashize icyumweru aribwo yakiriye ubutumwa bwa Robert bumubaza niba yava mubyo arimo bakibanira.  

Ubwo yari akiri Sœur Mary Elizabeth, Lisa yabaga mu muryango w’ababikira w’amabwiriza akomeye w’abakarmelita

Ati: “Naratunguwe cyane. Nari nambaye ivala ndetse ntiyigeze abona uko umusatsi wanjye usa. Ntakintu na kimwe yari anziho, na kimwe ku byo nize. Nta n’izina ryanjye ry’ubukobwa rwose yari azi.”   

Mbere yo kwinjira muba Carmélite afite imyaka 19, Mary Elizabeth yitwaga Lisa Tinkler, w’i Middlesbrough.  

Mu gihe ababyeyi be batari abanyamasengesho, uruzinduko rwa nyirasenge i Lourdes rwakanguye ikintu muri Lisa, afite imyaka itandatu, kugera ubwo asabye se kubaka ahantu ho artari nto mu cyumba cye.   

Ati: “Nari mfite hejuru ishusho nto ya Bikiramariya n’icupa rito ririmo amazi y’i Lourdes. Mbese, nibaza ko iryo cupa ariryo ritagatifu atari amazi – rero nuzuzaga rya cupa amazi ya Robinet nkinywera.”  

Kenshi Lisa yijyanaga ubwe muri kiliziya yo hafi y’iwabo akicara ku ntebe ya kabiri agasenga. Aha niho avuga ko urukundo rwe kuri Bikiramariya rwakuriye, n’amaherezo akahavana umuhamagaro.  

Weekend imwe y’umwiherero mu rugo rw’abihaye Imana, mu gihe yari akiri umwangavu, yatumye ashimangira uwo muhamagaro.

Urwo rugo rwari rukuriwe n’aba Karmelita, umuryango uhera mu kinyejana cya 12 aho ubuzima bw’abawugize buba ahanini ari ubuzima bw’amabwiriza akaze n’umwiherero wa bonyine – ariko ahitamo ko ubwo aribwo ahisemo kubaho.

Robert yakuriye muri Pologne ariko aba umufurere w’umukarmelita i Oxford mu Bwongereza

Nubwo Lisa yashakaga guhita ajya muri urwo rugo rw’abihaye Imana, nyina – wari ubabajwe n’umwanzuro w’umukobwa we – yandikiye mu ibanga uwo muryango awusaba gutinzaho amezi macye kumwakira, kugira ngo Lisa amarane Noheli ya nyuma n’ababyeyi be. Yinjiye mu ba-Karmelita mu ntangiriro z’umwaka.  

Ati: “Kuva icyo gihe, nabayeho nk’uwagiye mu butayu gusenga. Twari dufite uturuhuko rubiri gusa ku munsi tw’iminota 30, aho twashoboraga kuganira, naho ubundi wabaga uri wenyine mu kumba kawe. Nta na rimwe wakoranaga n’undi muntu, wabaga igihe cyose uri wenyine.”  

Uko imyaka yahise, Sœur Mary Elizabeth yagiye yumva amagambo amushirana, kuko ntacyo yari agifite cyo kubwira bagenzi be – baribakuze cyane kumurusha – uretse igihe no kujya mu busitani. Nyina yashoboraga kumutumaho kane gusa ku mwaka.  

Aseka, ati: “Ku isabukuru yanjye y’imyaka 21, umutsima n’amabaruwa babishyize muri tiroir. Kandi ubwo umwisengeneza wanjye yavukaga, nabimenye hashize igihe.”  

Avuga uburyo yumvaga “isi yo muri we” irimo ifunguka mu gihe isi yo hanze yariho yifunga kuri we. Yumvaga bimunyuze kandi bimwagura. Ariko wa munsi, ibintu byose byarasobanye ubwo yahuraga n’umuzaniye ubutumwa bumubaza niba yakwemera kuva mu bye agashyingirwa. 

Sœur Mary Elizabeth ntabwo yasubije Robert, utari uzi icyo gukora.   

Robert ntacyo yari azi kuri Mary, ariko we yari afite ibyo amuziho.

Mbere yo gukundana na Robert, Lisa avuga ko atari azi icyo gukunda ari cyo

Mu bihe yasuraga agace babamo no ku rugo rw’Aba-Karmelita rwa Preston, hari ubwo yazaga gusoma misa hafi yaho, ndetse Mary agakurikira izo misa arebera mu idirishya.  

Mu kumva ibyo yigisha, yumvise ko yabayeho muri Pologne, hafi y’umupaka w’Ubudage, ndetse n’uburyo akunda imisozi. Avuga ko icyo gihe atigeze yumva hari icyo bivuze gikomeye kuri we.  

Uyu munsi, ibyo byarahindutse cyane.  

Ati: “Ntabwo nari nzi icyo gukunda ari cyo kandi numvaga abandi babikira barimo kubisoma mu maso yanjye. Icyo gihe natangiye kugira igihunga. Numvaga impinduka muri njye kandi ibyo bikantera ubwoba.   

Sœur Mary Elizabeth byarangiye agize ubutwari bwo kubwira umukuriye ko yumva afite imbamutima kuri Robert, ariko igisubizo yahawe cyari gikomeye.  

Ati: “Ntiyashoboraga kumva uko ibyo byashobotse, kuko twabaga turi aho amasaha 24/24 iminsi 7 kuri 7 aduhozaho ijisho. Yambajije uko namukunze mu gihe twabonanye hafi ya ntabwo.” 

Sœur Mary Elizabeth kandi yibajije uko umuryango we uzabyakira, cyangwa musenyeri we, mu gihe yagenda. Yibajije kandi niba umubano we n’Imana uzahinduka.   

Ariko ikiganiro n’umukuriye cyatumye akora ikintu kihuse bidasanzwe.  

Ati: “Udukuriye yabaye nk’undakariye, bityo nanjye nambara ipantalo yanjye nshyira uburoso bw’amenyo mu isakoshi ndagenda, kandi sinongeye kugaruka ukundi nka Sœur Mary Elizabeth”. 

Robert yari yamwoherereje ubutumwa amubwira ko uwo mugoroba azagaruka nanone gusura i Preston. Kuri iyi nshuro, byari ugusura umuntu w’inshuti ye w’umu-Karmelita kugira ngo amugire inama, umuntu wa mbere wo mu bihaye Imana yabwiye ibikomeye yarimo acamo we na Lisa.  

Lisa avuga ko abo bombi bari buhurire ku kabari kitwa Black Bull hari hafi aho ku muhanda, aho rero niho nawe yerekeje asohotse mu rugo rw’aba-Karmelita.   

Ariko aho gusanganirwa n’ibyishimo, Lisa yahise ahura n’akababaro gakomeye uwo mugoroba wo mu Ugushyingo (11) 2015.

Robert avuga ko abonye Lisa ku kabari yahise agagara kubera ubwoba

Avuga ku bitekerezo yagize byo kwiyahura, ati: “Imvura yari yose ubwo nariho ntambuka umuhanda wa Garstang ujyayo. Imodoka zinyerekezaho zicana amatara cyane nibaza ko nahita mbirangiza.  

“Numvaga rwose meze nabi, numvaga ibyo nabuza ko bibaho nkareka Robert agakomeza ubuzima bwe. Ariko nkibaza nanone ibyo nawe atekereza ku gushyingirwa kwacu.”  

Lisa yarakomeje aragenda kugeza ageze imbere ya Black Bull yatose. Yagize imbaraga zo kwinjiramo ubwo yabonaga wamufurere arimo imbere arebeye mu muryango ufunguye.    

Robert ati: “Mubonye, umutima wanjye warahagaze. 

“Mu by’ukuri nabaye ikinya atari ibyishimo ahubwo kubera ubwoba, kuko ako kanya nari nzi ko ngiye kuba wese uwa Lisa, ariko nanone nziko mu by’ukuri twembi tutiteguye neza.” 

Muri uwo mwanya, Robert yari amaze imyaka 13 ari umufurere w’umu-Karmelita. Yari w’intekerezo cyane, wize kaminuza na tewolojia wagiye mu buzima bwo kwiha Imana ngo amenye ukuri kw’ibintu mu gihe yita ko hari ikibazocy’ukwemera n’uwo ari we.  

Atekereza ko imizi ye yatumye iki kibazo gikomera kurushaho; yakuriye mu muryango aho se yari umu-Lutheri naho nyina akaba umukatolika.  

Mugihe yakuze ari umu-Lutheri nka se nyuma yagiye mu bakatolika aniha Imana aba ariho abonera gutuza.   

Ati: “Ntabwo mbere nari nzi aba-Karmelita benshi kandi sinatekerezaga ko nzaba uwihaye Imana. Rwose sinari nitaye kuri iki gice cy’ukwemera.   

Ariko avuga ko ibyo byaje kumwigisha kwakira umwijima, ibikomeye n’ibibazo kugera ku rwego rwo kubyemera. Gusa guhura na Lisa – icyo atari aziho na bicye urebye uretse izina rya Soeur Elizabeth – kwahinduye ubuzima bwe.

Robert ati: “Lisa yankoze ku kaboko numva ndahindutse, ariko nubwo numvaga hari ikintu kinini gihindutse mu mutima wanjye, numvaga ntageze ku rwego rwo kugwa mu rukundo rukomeye, kuko mu kwiha Imana twigishwa uko twitwara ku mbamutima nk’urukundo.” 

Asobanura ko ubutumwa yoherereje Lisa amusaba niba bashyingirwa byari intambara yariho arwana nawe ubwe.  

Ati: “Mbonye ageze ku kabari, dayimoni nto muri njye yagize ubwoba. Ariko ntibwari ubwoba bw’idini cyangwa ukwemera, bwari bushingiye gusa ku buryo ngiye gutangira ubuzima bushya ku myaka 53.” 

Impinduka zari zikomeye, cyane cyane mu ntango. Lisa yibuka igihe kimwe mbere gato ya Noheli, nyuma gato y’uko bombi bavuye burundu mu buzima bwo kwiha Imana.  

Lisa ati: “Narebye Robert mbona ari mu gahinda kandi arimo kurira. Muri ako kanya, twembi turafatana cyane maze twumva ko dukwiye gufata ikintu nka Romeo na Juliet kugira ngo birangire. 

“Byari bikomeye cyane kuko twumvaga turi twenyine kandi turi mu kato kandi tutazi uko twigira imbere. Ariko twafatanye mu maboko tubasha kurenga icyo kigeragezo.”  

Bavuga igihe ubwo, mu kigo gishakira abantu akazi, ubwo bombi baturikaga bagaseka babajijwe ibyo bazi bashobora gusangiza abandi – n’ikindi gihe ubwo bari batwaye imodoka bava i Preston bajya i Yorkshire.   

Robert ati: “Nari naratumije igitabo kiri mu gipolonye [Ururimi rwo muri Pologne]ku babikira bavuye mu muhamagaro wabo ku mpamvu zitandukanye. Nagisomeye kandi ngisemurira Lisa mu modoka, ariko byabaye ngombwa ko ahagarara. Twembi twari dukeneye kurira kuko amateka yabo yari ababaje kandi natwe twasaga nabo.”

Lisa ubu ni ushinzwe amasengesho ku bitaro naho Robert ni umukuru w’urusengero muri Church of England

Icyabahaye amahoro, ni icya mbere cyabajyanye mu kwiha Imana: Isano n’ukwemera kwabo bwite. 

Lsia ati: “Mu buzima bwawe nk’uwihaye Imana, bakubwira ko umutima wawe ari bwite kandi uwuha Imana. Ariko, numvise umutima wanjye wagutse kugira ngo na Robert ajyemo, ariko nabonye ko urimo n’ibindni byose nari mfite. Maze nkumva sintandukanye n’Imana, ibi nibyo byampaye intege.” 

Lisa mbere yabanje kubona akazi mu kigo gishyingura abapfuye, nyuma aba ushinzwe amasengesho (aumônier) ku bitaro.  

Naho mu gihe Robert yari acyakira ibaruwa y’i Roma ko atakiri umwe mu ba-Karmelita, yahise yakirwa mu Itorero ry’Ubwongereza (Church of England).

We na Lisa barashyingiwe ubu babana mu nzu mu gace ka Hutton Rudby muri North Yorkshire, aho Robert yagizwe umukuru w’urusengero rwaho. N’ubu baracyagerageza kumenyera ubuzima bwo hanze y’urugo rw’abihaye Imana.  

Lisa na Robert ku munsi wo gushyingirwa kwabo

By’umwihariko Lisa, wabaye imyaka 24 mu buzima bwa wenyine kandi utarize amashuri nka Robert, avuga ko akibona nk’indorerezi mu buzima bwo hanze.   

Ubu nibwo aheruka kumenya inyogosho zitandukanye n’imyambaro ikwiriye kuri we nyuma y’ubuzima burebure mu ikanzu.  

Bombi baracyagaruka kenshi kuri bimwe mu buzima bwo kwiha Imana, Lisa we avuga ko iyo ataba Robert n’ejo yaba umu-Karmelita.  

Ati: “Twamenyereye cyane ubuzima bwo guceceka kandi bwa wenyine, ni ibintu bigoye cyane mu isi turimo, dukururwa cyane mu byekerezo bitandukanye, ni urugamba rukomeye kuri Robert nanjye rwo gukomeza kubana no gukomera.” 

Gusa babonye igisubizo gikora neza.   

Ati: “Kenshi ntekereza ko mba mu rugo rw’abihaye Imana hano hamwe na Robert, nk’aba-Karmelita babiri aho ibyo dukora byose tubitura Imana. Twinjira kandi tugahera mu gusenga, ariko urukundo rugakora ibyo mukora byose mu isakaramentu maze nkumva nta cyahindutse na kimwe kuri njye.” 

Lisa avuga ko bombi bumvikanye ko ari batatu mu gushyingirwa kwabo.   

Ati: “Kristu ari hagati kandi aza mbere ya byose. Tumuvanye mu kibazo, ntekereza ko ibi bitari kumara iki gihe.” 

One thought on “Uko umubikira n’umufurere b'abakarmelita bakundanye bagashyingirwa

  1. Urukundo ni rwogere. Aho kwihishahisha ibi nibyo byiza! Ubundi babaretse bose bakigeragereza. Ipuuu. Nta kazi mbonye aha, nta muhamagaro ntawo. Ni igisasu uba wizizrikiyeho.
    Aimable i Kigali

Comments are closed.

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading