Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yageze i Pretoria ku murwa mukuru wa Africa y’Epfo none kuwa mbere aho agiye kugirana ibiganiro n’abategetsi baho.
Ni mu gihe kandi minisiteri y’ingabo ya Africa y’Epfo yatangaje imyitozo y’igisirikare kirwanira mu mazi ihuriweho n’ingabo zaho, iz’Uburusiya, n’iz’Ubushinwa.
Nibwo bwa mbere Lavrov asuye Africa y’Epfo kuva igihugu cye cyatera Ukraine mu mezi 11 ashize, igikorwa Africa y’Epfo yanze kwamagana ivuga ko ntaho ibogamiye.
Lavrov araganira na mugenzi we Naledi Pandor ku ngingo zitandukanye zireba ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Hagati aho imbere y’aho barimo kuganirira hateganyijwe imyigaragambyo yo kwamagana Uburusiya.
Naho minisiteri y’ingabo ya Africa y’Epfo yasohoye itangazo rimenyesha iriya myitozo yiswe ‘Exercise Mosi II’, izabera ku kigo cya gisirikare cy’i Durban, n’i Richards Bay mu ntara ya KwaZulu-Natal.
Imyitozo ya mbere ya Mosi (Umwotsi) ihuriweho n’ibyo bihugu bitatukandi mu ihuriro rizwi nka BRICS (Brazil, Russia, China, na South Africa) yabaye muri Ugushyingo (11) 2019 i Cape Town.
Amato abiri y’intambara y’Uburusiya biteganyijwe ko nyuma y’uruzinduko rwa Lavrov ahaguruka akerekeza ku myaro ya Durban na Richards Bay muri iriya myitozo y’iminsi 10 izatangira tariki 17 z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare.
Darren Bergman, minisitiri mugenzuzi w’ububanyi n’amahanga akaba n’umudepite w’ishyakaritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Africa y’Epfo, anenga kwakira amato y’intambara y’Uburusiya mu gihe icyo gihugu cyateye igituranyi cyayo.
Ikinyamakuru iNews gisubiramo Darren agira ati: “Ese niba ubwo bwato bw’Uburusiya buzava muri iyo myitozo (mu mazi ya Africa y’Epfo) bugahita bujya muri Ukraine, Africa y’Epfo ibyo izabyakira ite?”
Ministeri y’ingabo ya Africa y’Epfo ivuga ko iyi myitozo izafasha ibi bihugu bitatu “gusangira ubuhanga mu bikorwa, ubushobozi, n’inararibonye”.
Itangazo ry’iyi minisiteri rivuga ko Africa y’Epfo ifite uburenganzira bwo “kubana n’amahanga” mu murongo “w’inyungu z’igihugu”, kandi ko iyi myitozo ari uburyo bwo gukomeza umubano usanzwe hagati ya “Africa y’Epfo, Uburusiya n’Ubushinwa”.
Iyi minisiteri ivuga ko “bitandukanye n’abatunenga, Africa y’Epfo ntiretse uruhande rwayo rwo kutagira aho ibogamiye mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine”.
Nyuma ya Africa y’Epfo, mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko Lavrov azasura na Eswatini, Botswana, na Angola mbere y’uko mu kwezi kwa kabiri ajya muri Tunisia, Mauritania, Algeria, na Morocco.
NewLatter Application For Free