Amenyo akomeye ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ubuzima bwiza. Ni zimwe mu ngingo zigize umubiri wacu zigirwaho ingaruka (zaba nziza cyangwa mbi ) n’ibyo turya buri munsi.
Ibyo turya hafi ya byose bibamo amasukari, kandi iyo turya ayo masukari afata ku menyo nuko za bagiteri zo mu kanwa zigahinduramo aside igenda igatobagura amenyo. Niyo mpamvu tugirwa inama yo koza amenyo buri gihe mbere yo kuryama, tubyutse na nyuma y’iminota byibuze 30 umaze kurya kugirango ibyari byafashe ku menyo biveho.
Nyamara kandi ntitwakirengagiza ko hari n’ibyo kurya bifasha amenyo yacu gukomera no kuyarinda kwangirika
Ibyo kurya byagufasha kugira amenyo akomeye
- Fromage
Niba uri mu bantu bakunda fromage (cheese), iyi ni indi mpamvu yo gutuma urushaho kuyikunda. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2013 bugaragaza ko kurya fromage bizamura igipimo cya pH yo mu kanwa nuko bikagabanya ibyago byo kurwara indwara yo gucukuka amenyo. Bugaragaza ko uko uyihekenya ariko amacandwe yiyongera mu kanwa, nuko bikakurinda kurwara amenyo. Ibonekamo kalisiyumu na poroteyine, byose birinda agahu k’iryinyo kwangirika
2. Yawurute
Kimwe na fromage dore ko byose ari ibikomoka ku mata, yawurute nayo ikungahaye kuri karisiyumu na poroteyine bikomeza amenyo kandi bikayarinda.
Probiotic cyangwa bagiteri nziza dusanga muri yawurute birinda n’ishinya kuko izo bagiteri nziza zirwanya bagiteri mbi. Gusa wibuke gukoresha yawurute y’umwimerere itongewemo amasukari.
Soma birambuye akamaro ka bagiteri nziza mu mubiri https://umutihealth.com/2016/12/bagiteri-nziza-ku-buzima/
3.Imboga rwatsi
Ni gacye uzabona urutonde rw’ibyokurya by’ingenzi ntusangemo imboga, zuzuye za vitamin n’imyunyungugu inyuranye kandi zifite calories nkeya.
Imboga nka epinari n’amashu birinda amenyo yawe. Imboga zirimo vitamin B9 izwiho imimaro myinshi harimo no kurinda ishinya by’umwihariko ku bagore batwite. Mu mboga dusangamo kandi kalisiyumu ikomeza agahu k’iryinyo.
Niba ku ifunguro wibagiwe guteguraho imboga, shakisha uko wakora agasalade uze kukarya kuko imboga nyinshi zishobora no kuribwa mbisi, gusa uzirikane kwita ku isuku.
4. Pome
Inkuru ivuga ngo “pome imwe ku munsi ikurinda umuganga” no ku menyo iravugwa kandi koko pome yakurinda kujya kwasama imbere ya muganga w’amenyo ugirango akurebere ikibazo ufite.
Waba uzi impamvu bavuga ko pome imwe ku munsi ikurinda umuganga? Soma birambuye unyuze hano https://umutihealth.com/2017/02/pome-imwe-buri-munsi/
Nubwo imbuto ziba zirimo amasukari anyuranye, nyamara nanone zibamo amazi na za fibre. By’umwihariko kurya pome bituma ugira amacandwe mu kanwa kandi bigakura mu kanwa bagiteri zahatera indwara ari nako bikuraho ibyafashe ku menyo kuko pome ni urubuto rukunjagurika. Nubwo kurya pome Atari kimwe no kogesha uburoso ariko mu gihe utari bubashe guhita woza amenyo nyuma yo kurya ni byiza kurenzaho pome
Soma hano ibindi byiza bya pome https://umutihealth.com/2017/02/pome-urubuto-rufite-intugamubiri-nyishi/
5.Karoti
Kimwe na pome karoti nazo zirakunjagurika kandi zikungahaye kuri fibre. Kuzihekenya nyuma yo kurya na byo byongera amacandwe nuko bigafasha kugira amenyo akomeye.
Uretse kuba zikungahaye kuri fibre kandi zinakize kuri vitamin A byose bifasha amenyo gukomera
Ku bindi kuri karoti wasoma hano https://umutihealth.com/2016/09/akamaro-ka-karoti-ku-buzima/
6. Sereli
Nubwo abantu bayikundira ko ihumuza ibiryo, nyamara kuyirya mbisi kuri salade abenshi ntibabikora. Kimwe na karoti na pome, seleri nazo ni imboga zikunjagurika zikaba zifasha mu gukuraho ibiryo biba byafashe ku menyo bigasigaraho nyuma yo kurya. Zirimo kandi vitamin A na C zose zizwiho kuba nziza ku buzima bw’amenyo n’ishinya
Ibindi kuri seleri wabisoma hano https://umutihealth.com/2016/10/seleri-imboga-zifasha-umubiri/
Niba rero wifuza amenyo meza kandi akomeye ibi tuvuze haruguru jya ubyitaho unabizirikane
Icyitonderwa
Isuku ni isoko y’ubuzima. Jya wibuka ko koza amenyo buri munsi ubyutse na nyuma yo kurya cyane cyane ifunguro rya nijoro ari bimwe mu bizagufasha kurinda amenyo yawe kwangirika.
Ibuka kandi gukoresha umuti w’amenyo urimo fluoride ihagije byibuze ku gipimo cya 1400ppm kuzamura kuko nibyo byemejwe n’abaganga b’amenyo.
Irinde guhekenya amenyo no kuyakoresha upfundura amacupa cyangwa uruma ibintu by’ibyuma kuko na byo byayangiza