Muri Leta z’unze umwe za Amerika nyuma y’uko hamaze kugera abacakara bari kubaka iki gihugu…(Mu kinyejana cya 18)
Mu rwego rwo kugabanya ingendo, aba bakoloni bahisemo gutegeka abacakara kujya bakora imibonano mpuzabitsina burigihe kugira ngo babyarane hagati y’abo!
Mu ndimi z’amahanga ibi byiswe ‘Slave Breeding’ (Babasambanyaga kungufu)
Aba bera, ntabwo bitaga ku isano iri hagati y’aba bacakara ndetse ngo hari n’ubwo baryamanaga bavukana/Umwana na Nyina/Umwana na Se…… Birumvikana ko habagaho icyo bita Coerced sexual relations hagati y’abacakara!!! Imibonano mpuzabitsina ikorwa n’abahuje Isano.
Banashyizeho kandi amategeko ko abana b’abakobwa bakiri bato(abangavu) bagomba kujya babyara kenshi kuburyo yamaraga kubyara bakamutegeka ko vuba agomba kongera gutwita!
Byose byakorwaga kugirango umubare w’abacakara mu minsi izaza uziyongere, binagabanye igiciro n’imvune z’urugendo bakoraga mu bucakara bwiswe ‘Antlantic Slave Trade’ cyangwa se ‘Commerce esclave antlatique ..’ mu ndimi z’amahanga !!!