Mu 2025 nibwo biteganyijwe ko bizaba byuzuye.
Igishushanyo mbonera cyabyo kigaragaza ko bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa harimo izigeretse inshuro eshanu. Bizaba bifite kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ari ibitaro byitezweho gutanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru mu buvuzi ariko bikaba bizajya bitanga amahugurwa n’amasomo mu rwego rwo kugira abaganga n’abahanga bashoboye kandi mu gihe gito.
Ati “Imbaraga nk’izi ziri gushyirwa mu yindi mishinga itandukanye mu kubaka ubushobozi bw’ibitaro by’icyitegererezo nk’ibyitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro bya Kanombe n’ibindi.”
Imishinga iri muri aka gace kubatswemo ibitaro bya Masaka irimo Ibitaro bya IRCAD Africa bizajya byigisha kubaga indwara za kanseri zifata urwungano ngogozi no kwigisha abaganga kubaga bakoresheje ‘Robot’ cyangwa kubaga udafunguye ahantu hanini.
Hari kandi ibitaro bizajya bivura umutima by’umwihariko, hakaba n’indi mishinga myinshi iteganya kuzashyirwa muri aka gace kugira ngo bizafashe mu buvuzi n’ubushakashatsi.
Ni uku bizaba bimeze nibimara kubakwa, icyo gihe bizaba byitwa Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK
Ni umusaruro w’umubano mwiza w’u Rwanda n’u Bushinwa
Mu 2017 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bushingwa ndetse mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yari i Kigali.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Masaka ari umwe mu mishinga minini Perezida Kagame na Xi Jinping bemeranyije gufatanyamo mu 2018, ubwo Xi yasuraga u Rwanda.
Ati “Uyu mushinga ni igikorwa cy’indashyikirwa cy’ubufatanye hagati y’igihugu cyacu mu kubaka ibikorwaremezo mu rwego rw’ubuzima. Nibirangira kubakwa, Ibitaro bya Masaka bizaba ari byo binini, bizaba ari ibya mbere mu bitaro bya Kaminuza hano mu Rwanda.”
Mu 2011 nibwo hubatswe ibi bitaro bya Masaka nabwo ku nkunga y’u Bushinwa.
Kuva mu 1982, u Bushinwa bumaze kohereza mu Rwanda amatsinda 22 y’inzobere mu buvuzi [abaganga] zigera kuri 270 bagafasha ibitaro mu buvuzi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko umusanzu w’u Bushinwa mu kubaka urwego rw’ubuzima ari ntagereranywa n’ubwo hari abandi bafatanyabikorwa batandukanye igihugu gifite.
ariko amafranga nk’aya ntabwo yarinda abantu kugana ibitaro aho kuyaena muri iyi myanda ngo ni inyubako, nge rwose ibi birambabaza n’ubwo aba atari ayange bakoresha ariko nziko ari imyenda baba bafashe izishyurwa nabana bange n’abuzukuru
Yewe ndabona ari akayabo, gusa n’ibya GIHUNDWE bizavugururwe, si ibi gusa bikeneye kongererwa ubushobozi