Ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika – Pentagon – bivuga ko inyandiko z’ibanga za minisiteri y’ingabo y’iki gihugu zatangajwe ziteje ibyago “bikomeye cyane” ku mutekano w’igihugu.
Izo nyandiko zigaragara nk’izirimo amakuru akomeye ajyanye n’intambara yo muri Ukraine, ndetse n’ajyanye n’inshuti z’Ubushinwa n’Amerika.
Abategetsi bavuga ko izo nyandiko ziri mu iforoma imeze nk’iy’inyandiko zahawe abategetsi bo ku rwego rwo hejuru.
Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uwasohoye izo nyandiko z’ibanga.
Izi nyandiko – zimwe muri zo abategetsi bavuga ko zahinduwe – zagaragaye bwa mbere ku mbuga za internet nka Twitter, 4chan na Telegram, ndetse no mu bubiko (server) bw’urubuga Discord rukinirwaho umukino wa videwo wo mu ikoranabuhanga wa Minecraft.
Uretse amakuru ari mu buryo burambuye cyane ajyanye n’intambara yo muri Ukraine, zimwe muri izi nyandiko z’ibanga zatangajwe bivugwa ko zitanga umucyo ku makuru akomeye ajyanye n’inshuti z’Amerika.
Umuntu uri hafi ya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabwiye CNN ko Ukraine ubu yamaze guhindura zimwe muri gahunda zayo za gisirikare kubera izo nyandiko z’ibanga zatangajwe.
Amakuru avuga ko izindi nyandiko zibanda ku bibazo bya gisirikare n’umutekano mu karere k’uburasirazuba bwo hagati, ndetse no mu karere k’inyanja y’Ubuhinde n’inyanja ya Pasifike.
Avugana n’abanyamakuru ku wa mbere, umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru muri Pentagon yavuze ko izo nyandiko ari “ibyago bikomeye cyane ku mutekano w’igihugu kandi ko zishobora kuvamo gukwirakwiza amakuru atari ukuri agamije kuyobya ku bushake”.
Chris Meagher, ushinzwe ibibazo bya rubanda mu biro bya minisitiri w’ingabo w’Amerika, yagize ati: “Turacyarimo gukora iperereza ku kuntu ibi byabaye, ndetse no ku ngano y’ikibazo”.
Pentagon irimo kongera gusuzuma uburyo bwayo bujyanye n’ushobora kugera ku nyandiko nk’izo z’ibanga rikomeye.
Meagher ati: “Habayeho ingamba zo gukurikiranira hafi ukuntu ubu bwoko bw’amakuru atangwa n’uwemerewe kuyahabwa”.
Meagher yanze gusubiza igihe yari abajijwe niba Pentagon yemera ko izo nyandiko ari iz’ukuri, nubwo yavuze ko zimwe “zigaragara ko zahinduwe”.
Minisiteri y’ubutabera y’Amerika ubu irimo gukora iperereza kuri ayo makuru y’ibanga yatangajwe, ifatanyije n’abategetsi bo muri Pentagon, abo mu biro bya perezida w’Amerika – White House – n’abandi bo muri leta y’Amerika.
Meagher yongeyeho ko iforoma y’izo nyandiko z’ibanga zatangajwe imeze nk’iforoma “yakoreshejwe mu guha amakuru mashya ya buri munsi abategetsi bo ku rwego rwo hejuru ku bikorwa [operations] bijyanye na Ukraine n’Uburusiya, hamwe n’andi makuru mashya y’ubutasi”.
Meagher yavuze ko mu cyumweru gishize ari bwo Pentagon yamenye bwa mbere iby’izo nyandiko z’ibanga zatangajwe. Yavuze ko ku itariki ya 6 Mata (4) Minisitiri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin yahawe amakuru ya mbere ku itangazwa ry’izo nyandiko z’ibanga.
Meagher yavuze ko itangazwa ry’izo nyandiko z’ibanga ryatumye abategetsi b’Amerika bongera kwizeza ibihugu by’inshuti zayo “umuhate wacu mu kubungabunga amakuru y’ubutasi no kuba indahemuka ku bufatanye ku mutekano bwacu”.
Mu kindi kiganiro, John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu k’Amerika, yavuze ko Perezida Joe Biden mu cyumweru gishize yahawe amakuru ya mbere ajyanye n’itangazwa ry’izo nyandiko z’ibanga.
Abajijwe niba kugeza ubu itangazwa ry’izo nyandiko z’ibanga ryahagaritswe ndetse niba hari izindi nyandiko zizatangazwa, Kirby yagize ati: “Simbizi”.
BBC News imaze kugenzura inyandiko zirenga 20 kugeza ubu, zirimo nyinshi ziboneka ko zitanga amakuru arambuye ku hantu ingabo za Ukraine n’ingabo z’Uburusiya zoherejwe ndetse n’uko zihagaze, mbere yuko haba igitero kimaze igihe gitegerejwe cy’ingabo za Ukraine cyo muri iki gihe cy’urugaryi (printemps/spring).
Nk’urugero, zimwe mu nyandiko zisa nk’izitanga amakuru y’incamake ku myitozo ya gisirikare hamwe n’ibikoresho Amerika irimo guha Ukraine mbere yuko icyo gitero kiba, ndetse n’igihe imitwe itandukanye y’ingabo za Ukraine izaba yamaze kwitegura hamwe n’igihe cyitezwe ko imfashanyo ya gisirikare izagerera kuri Ukraine.
Nubwo Meagher yanze kuvuga ku ngaruka izo nyandiko z’ibanga zatangajwe zishobora guteza ku rugamba muri Ukraine, yavuze ko “Abanya-Ukraine bagaragaje ubushobozi n’ubumenyi bwabo muri iyi ntambara”.
Yagize ati: “Perezida na Minisitiri [w’ingabo] bombi basobanuye ko Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zigiye kuba hamwe na bo igihe cyose bizamara”.
NewLatter Application For Free