Abantu basaga 100,000 bakoraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma ngo bumve ubutumwa Papa atangaza kuri Pasika buzwi cyane nka ‘Urbi et Orbi’ aho yibanze ku gusaba amahoro ku isi.
Mu minsi ishize hari impungenge ko Papa Francis w’imyaka 86 azabasha kwitabira uyu munsi ukomeye muri Kiliziya gatolika, nyuma y’uburwayi bwatumye ajya mu bitaro.
Kuva yava mu bitaro ariko yabashije gukora inshingano z’ingenzi zari zimutegereje mu cyumweru gitagatifu gishize, nko kuyobora misa ya mashami, misa yo kuwa kane n’iyo kuwa gatanu mutagatifu.
Ariko ku nshuro ya mbere kuva yaba Papa mu 2013 yananiwe kwitabira umuhango uzwi nka Via Crucis (inzira y’umusaraba) uba kuwa gatanu mutagatifu muri Colosseum y’i Roma, wo kuzirikana amasaha ya nyuma y’ubuzima bwa Yezu ku isi.
Muri iyo mihango yo mu cyumweru gishize, Papa hari aho yabonekaga ko ananiwe, hamwe na hamwe akananirwa guhumeka.
Bityo hari impungenge nyinshi z’uburyo azitwara muri Misa ya Pasika imara iminota 75, ariko yarinze irangira nta ntege nke agaragaje, ndetse irangiye atambuka mu modoka ye kuramutsa rubanda agaragaza imbaduko n’ibyishimo.
Mu butumwa yasomye bwa ‘Urbi et Orbi’ (ku mujyi no ku isi), Papa Francis yahamagariye amahoro mu bice bitandukanye by’isi birimo Ukraine, Israel na Palestina, DR Congo, n’ahandi.
Ubwo yabutangazaga, hari hashize amasaha macye hamenyekanye ubwicanyi bwahitanye abaturage b’abasivile babarirwa muri za mirongo mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo bwakozwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Ni nyuma kandi ya raporo nshya y’inzego z’umutekano ivuga ko abantu barenga 400 mu karere ka Djugu konyine, muri Ituri, bishwe n’imitwe yitwaje intwaro mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.
Papa Francis uheruka muri DR Congo mu mpera z’ukwa mbere, mu butumwa bwe bwa ‘Urbi et Orbi’ yagize ati: “Ubugizi bwa nabi nibuhagarare muri RD Congo”.
Yongeyeho ati: “Umunyecongo wese nagire uruhare rwe. Urugomo n’urwango ntibigire umwanya mu mitima no ku munwa w’uwariwe wese, kuko atari amarangamutima ya kimuntu kandi atari aya gikristu…”
Papa yasabye abategetsi b’ibihugu “kubaha nyabyo uburenganzira bwa muntu na demokarasi” no “gushaka iteka ibyiza rusange ku baturage.”
Kuri uyu wa mbere saa sita biteganyijwe ko Papa Francis ayobora isengesho rizwi nka Regina Cæli (Umwamikazi w’Ijuru) ari mu idirishya ry’ingoro ye.