Umwanditsi w’Umurusiya ushyigikiye intambara ku wa gatandatu wakomerekeye bikomeye mu gitero cy’igisasu ku modoka yari arimo, yavuye mu guta ubwenge (coma) yari yashyizwemo n’abaganga mu buryo bwo kumuvura, nkuko bivugwa n’umugore umuvugira.
Zakhar Prilepin, w’imyaka 47, ushyigikiye bikomeye igitero cy’Uburusiya muri Ukraine, yakomeretse ubwo yari arimo kugenda mu modoka mu karere ka Nizhny Novgorod ko mu Burusiya. Umushoferi we yarapfuye.
Abakora iperereza bavuga ko ucyekwa, Alexander Permyakov, yemeye ko akorera Ukraine.
Kuri iki cyumweru, umuvugizi wa Prilepin yavuze ko uwo mwanditsi “yumva ameze neza”.
Ibitangazamakuru bya leta y’Uburusiya byasubiyemo amagambo y’uwo muvugizi, Yelizaveta Kondakova, agira ati: “Ameze neza urebye uko ibintu bimeze.
“Yashimiye umuryango we”.
Guverineri Gleb Nikitin w’akarere ka Nizhny Novgorod yanditse ku rubuga rwa Telegram ko uko uwo mwanditsi ameze ubu “byahamye hamwe” kandi “arishimye”.
Ikigero cy’ibikomere Prilepin yagiriye muri iryo turika – ryishe umushoferi we – ntikiramenyekana.
Ku wa gatandatu, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Uburusiya yavuze ko yagize ikibazo cyo guta ubwenge by’igihe gito kubera icyamukubise ku mutwe, hamwe n’imvune, ariko nta yandi makuru yatanze.
Uyu mwanditsi watsindiye ibihembo akaba yaranarwanye mu ntambara z’Uburusiya muri Chechnya, ni umwe mu banditsi bakomeye cyane bo mu Burusiya. Mbere y’umwaka wa 2014, yanengaga bikomeye ubutegetsi bwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.
Igitero ku mudoka yari arimo ni cyo cya vuba aha cyane kibayeho kigambiriye abakomeye bashyigikiye intambara Perezida Putin yatangije muri Ukraine.