Ikigega cya Kherkatta cyo muri leta ya Chhattisgarh mu BuhindeIbiranga iyi nkuru
Umutegetsi wo mu Buhinde wagarutsweho cyane mu makuru nyuma yo gukamya ikigega cy’amazi kugira ngo akuremo telefone ye, yaciwe amande na leta.
Rajesh Vishwas yategetswe kuriha ama rupees 53,092 (723,000Frw) kubera gukogota (gupompa) za litiro z’amazi zibarirwa muri za miliyoni muri icyo kigega kandi atabisabiye uruhushya ku bategetsi.
Yari yataye iyo telefone ubwo yifataga ifoto, iyi izwi nka ‘selfie’, ndetse avuga ko yagombaga gukuramo iyo telefone kuko yari irimo amakuru akomeye cyane ya leta.
Ariko yashinjwe gukoresha nabi umwanya we w’ubutegetsi.Uyu mugenzuzi w’ibiribwa yataye iyo telefone ye yo mu bwoko bwa Samsung, ifite agaciro k’ama rupees 100,000 (miliyoni 1,3Frw), mu kigega kizwi nka Kherkatta Dam, cyo muri leta ya Chhattisgarh rwagati mu Buhinde, hafi mu byumweru bibiri bishize.Nyuma yuko abahanga mu kwibira mu mazi bo muri ako gace bananiwe kuyibona, yatanze amafaranga yo kugira ngo hazanwe ipompo ikoreshwa na mazutu (diesel) ngo ikamye icyo kigega, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Buhinde bisubiramo itangazo ryo mu buryo bwa videwo rya Vishwas.Byafashe iminsi kugira ngo izo litiro z’amazi zikurwe muri icyo kigega, ariko ubwo iyo telefone ye yari ibonetse, yari yuzuyemo amazi menshi kuburyo itari igishobora gukora.Icyo gihe, Vishwas yari yabwiye ibitangazamakuru byo mu Buhinde ko yari yahawe uruhushya mu magambo n’umutegetsi rwo gukamya “amazi macye nyajyana mu muyoboro uri hafi”, yongeraho ko uwo mutegetsi yavuze ko “mu by’ukuri byagira inyungu ku bahinzi bakabona amazi menshi kurushaho”.Ariko abategetsi bahagaritse Vishwas ku kazi kubera ibyo byabaye. Ndetse mu minsi micyeya ishize, urwego rwo muri iyo leta rushinzwe kuhira (kuvomerera) ibihingwa rwamwoherereje ibaruwa imuhana kubera ibikorwa bye. BBC yabonye kopi y’iyo baruwa.Ivuga ko Vishwas yapfushije ubusa litiro miliyoni 4.1 z’amazi ku bw'”inyungu bwite” ze kandi ko agomba kuriha ayo mazi ndetse akariha amande y’ama rupees 10,000 (136,000Frw) kubera “kugomorora amazi nta ruhushya”.Iyo baruwa yongeraho ko igikorwa cye “kinyuranyije n’amategeko” kandi ko “gihanwa nkuko biteganyijwe mu itegeko rijyanye no kuvomerera rya [leta ya] Chhattisgarh”.Ubwo iyo nkuru yatangazwaga bwa mbere, yateje uburakari bwinshi mu gihugu.Abanyapolitiki benshi banenze ibikorwa by’uwo mutegetsi, bavuga ko ayo mazi yajyaga kuba yakoreshejwe neza muri iki gihugu aho uturere twinshi twugarijwe n’ikibazo cy’amazi adahagije, cyane cyane mu gihe cy’amezi yo mu mpeshyi aba ashyushye cyane.