Bangladesh yugarijwe no kwiyongera cyane kw'abarumwa n'inzoka

Spread the love

Ibigo nderabuzima n’ibitaro byose byo muri Bangladesh byategetswe kwigwizaho imiti ivura ubumara, nyuma y’amakuru ko kurumwa n’inzoka birimo kwiyongera cyane muri iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo.

Dr Samanta Lal Sen

Minisitiri w’ubuzima Dr Samanta Lal Sen yanashishikarije abaturage kujyana ku bitaro abarumwe n’inzoka vuba bishoboka.

Ibitaro byo mu byaro bya Bangladesh byatangaje ukwiyongera kw’abantu barumwa n’inzoka, cyane cyane inzoka y’impiri, iboneka muri Aziya y’amajyepfo.

Kuva mu byumweru bya vuba aha bishize, kurumwa n’inzoka ni ikiganiro kigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Bangladesh.

Kubera ko itungwa (ibeshwaho) no kurya inyamaswa z’inkegesi cyangwa ingugunnyi (nk’imbeba), inzoka y’impiri ikunze kuba hafi y’aho abantu batuye, no mu mirima by’umwihariko mu gihe cy’isarura ry’imyaka (ibihingwa).

Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2023 bwasanze ko abantu hafi 7,000 bapfa muri Bangladesh buri mwaka bazize kurumwa n’inzoka. Benshi mu barumwe n’inzoka bararokoka iyo bavujwe vuba na bwangu bagahabwa imiti yica ubumara.

Mu mwaka wa 2002, inzoka z’impiri zatangajwe ko zacitse (zitakibaho) muri Bangladesh, ariko ubu izi nzoka zaragarutse.

Inzoka iri mu murima
Insiguro y’isanamu,Inzoka zo mu bwoko bw’impiri zagarutse muri Bangladesh (ifoto mbarankuru yo mu bubiko)

Abahanga muri siyansi bemeza ko impiri, ubusanzwe iba ahantu humagaye, yashoboye kumenyera ahantu h’imiterere y’ikirere itandukanye, ndetse ubu inzoka z’ubu bwoko zakwirakwiriye mu turere turenga 25 (mu turere 64 twose hamwe) muri Bangladesh.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko kurumwa n’inzoka ari imwe mu ndwara zirengagizwa cyane zo mu duce dushyuha tw’isi, ndetse iri shami rivuga ko guhangana na yo ari kimwe mu byo rishyize imbere.

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×