Headlines

Ingabo za Israel zaziritse ku modoka Umunye-Palestine wakomeretse

Spread the love

Urugwiro rukomeje kuba ingume i Gaza:

Amakuru agera kuri URTV aremeaza ko Igisirikare cya Israel cyavuze cyahamije ko abasirikare bayo barenze ku mabwiriza y’imikorere ubwo umugabo w’Umunye-Palestine wakomeretse bamuzirikaga imbere ku modoka, mu gitero cyo mu mujyi wa Jenin muri West Bank (Cisjordanie).

Ingabo za Israel (IDF) zemeje ko ibyo byabaye, nyuma yuko bifashwe muri videwo igatangazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Itangazo rya IDF ryavuze ko uwo mugabo yakomerekeye mu kurasana kwabayeho muri icyo gitero, akaba acyekwa kukigiramo uruhare.

Umuryango w’uwo mugabo wakomeretse wavuze ko ubwo basabaga ko haza imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance), igisirikare cya Israel cyafashe uwo mugabo, kimuzirika ku gice cy’imbere cyo hejuru ya moteri y’iyo modoka yo mu bwoko bwa ‘jeep’, nuko kiramujyana.

Umugabo uziritse ku modoka imbere
Insiguro y’isanamu,Videwo igaragaza ibyabaye yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma yaho uwo muntu yaje kujyanwa mu muryango utabara imbabare wa Croissant-Rouge kuvurirwayo. IDF yavuze ko hazakorwa iperereza kuri ibyo byabaye.

Ababibonye bavuganye n’ibiro ntaramakuru Reuters bavuze ko uwo mugabo ari uwo muri ako gace, akaba yitwa Mujahed Azmi.

Mu itangazo, IDF yagize iti: “Muri iki gitondo [cyo ku wa gatandatu], mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba byo gufata abacyekwa bashakishwaga mu gace ka Wadi Burqin, abakora iterabwoba barashe ku ngabo za IDF, [na zo] zisubiza zirasa.

“Muri uko kurasana, umwe mu bacyekwa yakomeretse nuko arafatwa.

“Mu kurenga ku mategeko n’uburyo busanzwe bw’imikorere, uwo ucyekwa yatwawe n’abasirikare aboheye hejuru y’imodoka.

“Imyitwarire y’abasirikare [igaragara] muri videwo y’ibyabaye ntikurikije indangagaciro za IDF. Ibyabaye bizakorwaho iperereza ndetse bikemurwe mu buryo bukwiriye.”

Ibikorwa by’urugomo byariyongereye cyane muri West Bank muri Palestine kuva intambara yatangira muri Gaza. Imbarutso yayo yabaye igitero cyiciwemo abantu cya Hamas mu majyepfo ya Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko Abanye-Palestine nibura 480 – barimo abo mu mitwe yitwaje intwaro, abagaba ibitero n’abasivile – biciwe mu bikorwa bijyanye n’intambara muri West Bank, harimo no muri Yeruzalemu y’Uburasirazuba.

Abanya-Israel 10, barimo batandatu bo mu bashinzwe umutekano, na bo bamaze kwicirwa muri West Bank.

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading