Bamutereye k’uwa Kajwiga ni insigamigani bavuga iyo babonye umuntu ufashe undi akamuniga akamunegekaza; ni bwo bagira, bati: «Bamutereye k’ uwa Kajwiga».
Wakomotse kuri Kajwiga k’ i Munyaga mu Buganza (Kibungo); byabayeho ahasaga umwaka w’i 1700
Kajwiga uwo yabyirutse ku ngoma ya Kigeli Ndabarasa, abyirukana ubuhanga bwo gukirana; arusha abandi bose bo mu karere k’u Buganza n’u Rukaryi n’u Bwanacyambwe.
Amaze kuba icyamamare mu Buganza n’ahandi, abasore b’i Mukarange basaba Ndabarasa ngo bazarushanwe gukirana, Ndabarasa ntiyatindaganya, aramutumiza araza.
Amubwira ko amutumiriye gukirana n’abasore b i Mukarange. Kajwiga abyumvise araseka kuko yabonaga ko nta wamuhangara; ati: «Wenda bose bazaze uko batuye i Mukarange!» Nuko bararikira abasore b’i Mukarange kwitegura kurushanwa na Kajwiga.
Igihe kigeze basesekara ibwami. Ndabarasa, ati: «Nimuhogi tujye ku karubanda aho abantu bose babarora. Baragenda no ku karubanda.
Bahageze ruranzikana; umusore w’ i Mukarange batoranije mu bandi agisumirana na Kajwiga, Kajwiga aramwese. Hakurikiraho undi, Kajwiga amukubita hasi aramuvuna, abandi basore b’ i Mukarange babibonye baratinya bareguka.
Kajwiga atsinda atyo.
Amaze gutsinda abasore b’i Mukarange noneho aba ikimenamutwe mu gihugu, bituma abyimbamo ikuzo ry’ urugomo; umusore wese bahuye akamuhata ngo bakirane, yabyanga Kajwiga akamufata ku gituna akamukubita.
Akomeza kubigira atyo, bukeye abantu bakuru bajya kumuregera Ndabarasa, bati: «Kajwiga yaciye ibintu mu gihugu; umusore bahuye wese arakubita!» Mbese baramuvuga bagerekaho no kumuhimbira, bati: “Ndetse uretse n’abasore n’umusaza n’ urnukecuru bahuye arakubita, avuga ko u Rwanda rwose abarusha amaboko.”
Ndabarasa atumiza Kajwiga, aramuhana, amubuza kugira urugomo rungana rutyo. Undi arataha, ariko ntiyacogora ku rugomo rwe.
Nuko abasore bo muri utwo turere babibonye batyo, bajya inama yo kuzihanira Kajwiga. Bukeye bamutegera ku ibuga bashoye inka, bamwiyenzaho baramutuka. Bamututse ararakara abasatira yariye karungu yuzuye agasuzuguro
Bashoka bamusumira, bati: «Ntihagire umukubita, mureke tumunige gusa!» Bamutura hasi baramunigagura abakuru bahari barabitarura barebera ayo bamugirira.
Urufuzi rumaze kuza atangiye no guta ibitabapfu abakuru bamubavunura mu nzara yashegeshwe.
Bajya kumwondora, amaze gukira acukira aho ntiyongera kugira uwo agirira urugomo.
Ni aho hakomotse urwiganwa, babona abantu bafashe undi bakarwana bakamuniga bakiyamirira bati: «Bamutereye kuwa Kajwiga»; nk’uko abasore b’i Mukarange batereye Kajwiga ku munigo.
” Guterera k’ uwa Kajwiga = Kuniga. “
Indi Nsigamugani
Insigamigani: Ageze mu gahinga ka Yihande
Uyu mugani bawuca iya babonye umuntu uri mu kaga yabuze epfo na ruguru, ni bwo…
Insigamigani:Agakurikiwe n’Abagabo nti kabasiga
Insigamigani: Bateye Rwaserera
Insigamigani: Bamushyize i Gorora
NewLatter Application For Free