Uyu mugani uvugwa kenshi mu Rwanda bawerekeje ku muntu, bakuye mu mage
bakamudabagiza; niho bavuga ngo: «Bamushyize igorora!»
Wakomotse ku munyagisaka witwaga Rumanzi; ahagana mu mwaka w’i 1700, wusirwan’umunyanduma witwaga Shabwega bwa Rubunge w’umwenegitoli, ahagana mu mwaka w’i 1800.Ni bo bombi bashyizwe igorora: Rumanzi yashyizwe igorora rya Bishenyi mu Buganza, Shabwega ashyirwa igorora rya Buhoro bwa Reramacu mu Nduga.
Bamushyize igorora biri kabiri rero:
Ubwambere:
Cyilima Rujugira yarongoye umukobwa w’umunyagisaka witwa Rwesero rwa Muhoza se wabo wa Kimenyi, babyarana Ndabarasa, wabaye umwami w’u Rwanda yitwa Kigeli.
Bukeye Ndabarasa amaze guca akenge, bamwohereza i Gisaka kwa nyirarume Kimenyi ku buryo bw’imitsindo. Ubwo Kimenyi yari afite umunyanzoga we akitwa Rumanzi. Uwo Rumanzi ngo agakunda Ndabarasa cyane akamumenyera inzoga y’agasusuruko n’iya nimugoroba; bituma na Ndabarasa amukunda
Ndabarasa amaze kuba umusore abwira Kimenyi ko amusaba aho azubaka. Bukeye Kimenyi ajya kumuha imisozi yo kwubakaho, amuha Rundu na Gasetsa. Ndabarasa abwira nyirarume, ati: «Wamhaye na hariya haruguru ya Gasetsa!» Abivuga atungayo umuheto. Kimenyi abibonye, abona ko ari imitsindo; abwira Ndabarasa, ati: «Abanyarwanda mugira ubwira; urangaruriza igihugu uruhembe rw’ umuheto?»
Kuva ubwo Kimenyi yanga mwishywa we Ndabarasa, aramusezerera agaruka mu Rwanda. Haciyeho iminsi Ndabarasa yima ingoma y’u Rwanda. Amaze kwima Kimenyi yanga na wa munyanzoga we Rumanzi aramunyaga. Rumanzi amaze kuba umukene bikabije cyane, yigira inama yo gucika ngo aze mu Rwanda; ati: «Uwasanga Ndabarasa ubwo twabanye wenda yazankiza.
Inama amaze kuyinoza aracika asanga Ndabarasa i Mwulire. Ndabarasa amubonye aramuyoberwa; Rumanzi aramwibwira, amubwira n’uko ibye byagenze. Ndabarasa amushyira mu banyanzoga n’abozi aramubashinga ngo bamumenye.
Rumanzi yakirwa atyo, bukeye Ndabarasa amugabira umusozi witwa Gorora rya Bishenyi, amuha inka nyinshi. Ageze i Gorora arakira, aratunga aratunganirwa; ubwo Ndabarasa aba amushyize i Gorora.
Ubugira kabiri rero:
Umukomero wo gushyirwa i Gorora, wabaye ku ngoma ya Gahindiro, atuye i Buhoro bwa Reramacu; yari ahafite inzu araramo, ikitwa igorora.
Rimwe umugabo witwa Shabwega bwa Rubunge w’umwenegitoli, bene wa bo baramunyaga, aza kubaregera kwa Gahindiro. Amaze kubarega, Gahindiro arabatumira, bahageze baraburana, Shabwega aratsindwa. Amaze gutsindwa, baramucukura, bamuhindura umukene utakirebeka.
Bukeye Shabwega yibuka kujya kuganyira Gahindiro ubukene bwe; yatunguka abanyagihe bakamuheza, ku kagambane ka bene wabo bamukomanyirije.
Umunsi umwe Gahindiro aza ku karubanda; Shabwega yajya kumwegera bakamusunika. Gahindiro arabirabukwa, aramuhamagaza, amubaza icyo ashaka. Shabwega amutekerereza ubukene bwe. Gahindiro agira impuhwe, amushyira mu banyagikari aramubashinga.
Haciyeho iminsi, amushyira mu nzu ye yitwa i Gorora, akajya amusasira. Shabwega akora hasi, yongera kuba Shabwega bwa mbere, ava mu kajamajamo arakira, aradendeza aradabagira, bitewe n’uko Gahindiro amushyize i Gorora.
Ushatse kujya kubonana na Gahindiro agahongera Shabwega ngo amusohoze amuhakirwe.
Ni uko uwo mugani wo gushyirwa i Gorora waturutse kuri Rumanzi w’umunyagisaka Ndabarasa yagabiye i Gorora, ari umukene bikamukiza, no kuri Shabwega Gahindiro yashyize mu nzu ye yitwaga Igorora, wamamara utyo wogera u Rwanda; uwo babonye wese avuye mu mage ahembutse, kimwe n’uwo berekeje aho yishyikira, bati: «Bamushyize igorora!»
” Gushyira umuntu igorora = Kumumara agahinda umudendezo.”
Indi Nsigamugani
Insigamigani: Ageze mu gahinga ka Yihande
Uyu mugani bawuca iya babonye umuntu uri mu kaga yabuze epfo na ruguru, ni bwo…
Insigamigani:Agakurikiwe n’Abagabo nti kabasiga
Insigamigani: Bateye Rwaserera
Insigamigani: Bamutereye k’ uwa Kajwiga
NewLatter Application For Free