Headlines

DR Congo ‘ntitanga umusanzu yifuza mu guteza imbere Artificial Intelligence kubera u Rwanda’ – Sama Lukonde

Spread the love

Umukuru wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko igihugu cye kidatanga umusanzu cyifuza mu guteza imbere ubuhanga bugezweho bwa ‘Artificial Intelligence’ kubera ubushotoranyi no gusahurwa bashinja u Rwanda.

Senat RDC

Mu nama y’ihuriro ry’abagize inteko zishinga amategeko ku isi irimo kubera i Genève mu Busuwisi, ku wa mbere Sama Lukonde yavuze ibyo igihugu cye kirimo gukora mu guteza imbere ikoranabuhanga n’imbogamizi gihura na zo.

Ibiganiro muri iyi nama rusange y’iri huriro birimo kwibanda ku “Gukoresha siyanse, tekinoloji no guhanga ibishya mu kugira ahazaza hafite amahoro kurushaho kandi arambye”.

Sama Lukonde yavuze ko igihugu cye gishyize imbere ibikorwa n’ubufatanye butanga inyungu mu guteza imbere siyanse, tekinoloji na ‘artificial intelligence’ kuko “bitanga amahirwe akomeye yo kurema ubukungu”.

Avuga ko kubera iyo mpamvu “kuva Perezida Tshisekedi yajya ku butegetsi” leta yafashe ingamba nyinshi zo guteza imbere ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga, zirimo;

  • Gushinga ikigega giteza imbere siyanse, ikoranabuhanga no guhanga ibishya
  • Ihuriro rizwi nka ‘forum des genie’ riba buri mwaka
  • Gukorana na Zambia mu mushinga wo gukora za ‘batteries électriques’
  • Gushinga ministeri ya ‘nimerike’ no gutora amategeko agenga ikoranabuhanga

Gusa, Sama Lukonde yongeraho ati: “Iruhande rw’uwo muhate….RDC ntabwo ibasha gutanga umusanzu nk’uko ibyifuza mu guteza imbere ‘intelligence artificielle’ kubera ubushotoranyi, gusahura, no gukoresha umutungo kamere wayo mu buryo butemewe bikorwa n’ibihugu bituranyi by’umwihariko u Rwanda.”

Yavuze ko ibyo bimaze imyaka 30 bihungabanya umutekano mu gihugu cye. Maze asaba ko abagize iri huriro gushyigikira umushinga w’umwanzuro ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo itsinda ayoboye rigiye guha iri huriro.

‘Umukino wo gushinja’

Espérance Nyirasafari yasabye DR Congo kureka ‘umukino wo gushinja’ abandi

Ahawe umwanya ngo asubize ku byavuzwe na Sama Lukonde, perezida wa Sena y’u Rwanda Espérance Nyirasafari yavuze ko ibyo Lukonde yavuze ari “ibirego by’ibinyoma”.

Ati: “Impamvu y’ibibazo by’umutekano mucye muri DR Congo biva ku kubura ubushake bwa politike bwo gukemura impamvu-muzi z’ikibazo, hamwe no gufatanya gukomeje kwa leta ya DRC n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko FDLR yahanwe na ONU irimo abahungiye muri DR Congo nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Ubwo bufatanye buhonyora uburenganzira bw’ibanze bw’Abatutsi b’Abanyecongo kandi bukomeje guteza akaga k’umutekano w’akarere.

Yongeraho ati: “Ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo kigomba gukemurwa na leta yaho biciye mu biganiro aho guhitamo umukino wo gushinja” abandi.

Mu kiganiro kuri televiziyo y’u Rwanda ku wa mbere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yavuze ko mu bigomba gukorwa mu gukemura amakimbirane ahari harimo ko;

“RDC igomba kugira ikibazo icyayo ntigishyire ku baturanyi, ntiyirirwe idushinja…, mwabonye ko Congo aho igiye hose ivuga u Rwanda…iyo habaye inama y’abaminisitiri ba siporo bavuga u Rwanda, inama y’abaminisitiri b’ibidukikije bakavuga u Rwanda, u Rwanda rwabaye mu mvugo ya Congo ahantu hose.”

Umuti w’amakimbirane amaze igihe kinini hagati y’ibi bihugu byombi ubu urimo gushakirwa mu muhate w’amahoro w’umuhuza Angola.

Leave a Reply

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading