Indege ya China Eastern Airlines itwaye abantu 132 yahanutse mu misozi ya Guangxi

Spread the love
Indege ya kompanyi ya China Eastern Airlines yari itwaye abagenzi 132 yahanutse igwa mu gace k’imisozi miremire mu ntara ya Guangxi, nk’uko abashinzwe iby’indege babyemeje.

Iyi ndege yarimo abagenzi 123 n’abakozi icyenda(9) bayo, nk’uko bivugwa n’ikigo Civil Aviation Administration of China (CAA).
Abapfuye, n’impamvu yo guhanuka kw’iyi ndege ntibiramenyekana.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800, yahanukiye mu gace k’imisozi miremire, ituma haba umuriro mu ishyamba, nk’uko ikinyamakuru cya leta kibitangaza.

Iyi ndege yahagurutse i Kunming saa 13:11 ku isaha yaho (07:11 ku isaha y’i Gitega mu Burundi n’i Kigali mu Rwanda) kandi byari biteganyijwe ko igera i Guangzhou saa 15:00 ku isaha yaho.
Mu myaka igera ku 10 ishize Ubushinwa bufite amateka meza mu by’indege zitwara abantu.
Impanuka y’indege ikomeye iheruka mu Bushinwa ni iyo muri Kanama (8) 2010 aho indege yahanutse ahitwa Yichun ikica abantu 42.
China Estern ntabwo iragira icyo ivuga kuri iyi mpanuka, ariko kuri konti yayo yo ku rubuga nkoranyambaga Weibo yahinduye ifoto yayo ishyiraho ifoto y’ibara ry’ikijuju (grey).
Imbuga zerekana ingendo z’indege zerekana ko yamaze isaha imwe gusa mu kirere.
Yahanukiye hafi y’umujyi wa Wuzhou mu ntara ya Guangxi ihana imbibi na Guangzhou, umujyi munini mu majyepfo ashyira iburasirazuba.
Amakuru ya nyuma y’urubuga FlightRadar24 yerekana urugendo rw’iyi ndege rwarangiye saa 14:22 ku isaha yaho, iri ku butumburuke bwa 982m.

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×